skol
fortebet

Yannick Mukunzi n’umufasha we bibarutse ubuheta[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 02, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden, Yannick Mukunzi n’umugore we Joy bibarutse umwana wabo wa kabiri .

Sponsored Ad

Muri iki cy’umweru dusoje nibwo Umugore wa Yannick Iribagiza Joy yasagije abamukurikira kuri Instagram inkuru nziza y’uko yibarutse ubuheta bwe yifashije ifoto atwite maze ayiherekesha amagambo ashima Imana agira ati “Urakoze Mana ku bw’imigisha ya we yose, ikuzo ribe iryawe ubu n’iteka ryose."

Yannick Mukunzi nawe akimenya inkuru nziza hahise yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, atomagiza umugore we wamubyariye ubuheta bwe agira Ati " Ibyishimo byanjye, Uyu munsi ndashaka kugushimira ko wambereye umugore. Ubwiza bwawe bunezeza umutima wanjye. Ndagukunda cyane."

Iribagiza Joy na we yahise amusubiza ko ahora ashimira Imana yo yabahuje ndetse igaharura n’inzira zabo.

Ati "Uri byose byanjye, warakoze kuba uwo uri we no kumbera umwunganizi muri iyi si. Mu by’ukuri nshimira Imana kuba yaratunganyije inzira zacu. Nshima Imana ku bwawe buri munsi. Ndagukunda cyane. "

Yannick Mukunzi na Iribagiza Joy basigaye batuye muri Sweden aho Yannick akina, yimuye umuryango we muri Mata 2021. Bari basanzwe bafitanye umwana w’umuhungu Mukunzi Ethan wavutse muri 2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa