skol

Yategereje imyaka irindwi: Isimbi Model yahishuye ko yabanje kubura urubyaro

Yanditswe: Tuesday 13, Jan 2026

featured-image

Isimbi Vestine wamamaye nka Isimbi Model n’umugabo we, Shaul Hatzir, batangiye umwaka wa 2026 bari mu byishimo nyuma y’aho uyu mugore yibarutse umwana w’umukobwa.

Mu butumwa uyu mugore yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ko yabanje kurwana urugamba rwo kubura umwana ariko afite isezerano ry’Imana ko azabyara.

Ati “Ku myaka irindwi nategereje, nasenganye icyizere, nkarira niherereye ariko ngaseka mu ruhame. Nabajije Imana nubwo nakomeje guhitamo kuyizera. Amajoro amwe icyizere cyanjye cyari kiri hejuru ayandi cyahwekereye, ariko byari bihagije. Nagendanye isezerano igihe kinini mbere y’uko ntwita uyu mwana, ariko ubu mpagaze hano mpanya icyo Imana ishobora gukora.”

Yakomeje ahumuriza abagore bameze nka we muri iki gihe na bo bategereje ko isezerano ry’Imana rizasohora bakibaruka.

Ati “Ku bagore bagitegereje, ndababona. Nzi ububabare, ugushidikanya ndetse n’amarira muririra mu mitima. Ntimucike intege. Iyo Imana yashyize icyifuzo mu mutima wawe, ntabwo ijya ikwibagirwa.”

Yakomeje yifashisha ijambo ryanditse muri Bibiliya Yera mu Umubwiriza 3:11, rigira riti ‘Ikintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo’. Arangije ati “Uku ntabwo kwari ugutwita ahubwo bwari ubuhamya. Ni ikimenyetso kigaragaza ko gutegereza hamwe n’Imana bitajya biba imfabusa.”

Umugabo we yahise ajya ahatangirwa ibitekerezo arangije ati “Amasengesho yacu yarasubijwe! Warakoze Mana. Kandi warakoze mugore wanjye ku myitwarire myiza n’imyumvire myiza wagize.”

Mu butumwa Isimbi yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yenda kwibaruka, yasangije abamukurikira amagambo yo muri Bibiliya agira ati “Maze Uwiteka arambwira ati waroye neza, kuko ndinda ijambo ryanjye kugira ngo ndisohoze.’’ Ni amagambo aboneka muri Yeremiya 1:12.

Ubu butumwa, Isimbi yabukurikije amafoto agaragaza ko atwite.

Shaul Hatzir na Isimbi Model barushinze ku wa 20 Gashyantare 2022, mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa