skol
fortebet

Yikinishaga imbere y’abana: Jared Leto yashinjwe guhohotera abagore icyenda

Yanditswe: Sunday 08, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi, Jared Leto, ari mu mazi abira nyuma y’uko abagore icyenda bamushinje ihohotera rishingiye ku gitsina, harimo n’abavuga ko yaribakoreye bataruzuza imyaka y’ubukure.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Air Mail cyasohoye inkuru ishingiye ku buhamya bw’abagore icyenda bavuze ko Jared Leto yabakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina mu bihe bitandukanye.

Bimwe mu birego bikomeye birimo kuba yarigeze kubwira umukobwa w’imyaka 16 ibibazo bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, gusohoka yambaye ubusa imbere y’umukobwa w’imyaka 17 no kwikinisha ari imbere y’umukobwa utaruzuza imyaka 18, ndetse nyuma akamufata ukuboko kwe akagushyira ku gitsina cye.

Umwe muri aba bagore, Laura La Rue, yavuze ko yahuye na Jared Leto mu 2008 ubwo yari afite imyaka 16, batangira kuba inshuti ndetse ngo uyu muhanzi yamutumiye mu nzu atunganyirizamo umuziki amukorera ibiteye isoni.

Laura kandi yavuze ko inshuro nyinshi uyu muhanzi yamuhamagaraga mu ijoro, maze akamubaza ibibazo by’urukozasoni bijyanye n’ubusambanyi.

Yakomeje avuga ko uyu muhanzi yajyaga aza imbere ye yambaye ubusa nk’aho ari ibisanzwe. Gusa yavuze ko ibi atabitinzeho kuko yibwiraga ko ari imyitwarire y’abagabo bakuze.

Ati “Natekereje ko wenda ari uko abagabo bakuru babigenza.”

Undi mugore yavuze ko mu 2008, ubwo yari afite imyaka 16, Leto yamusanze muri restaurant y’i Los Angeles, amusaba nimero ya telefone. Hashize iminsi ngo yaramuhamagaye mu ijoro akoresheje ijwi ryamuteye ubwoba, ndetse akibaza niba yari yanyweye ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Jared Leto yateye utwatsi ibi birego, ahamya ko uyu muhanzi amaze igihe nta kiyobyabwenge na kimwe akoresha. Yagize ati “ Nta kinyobwa cyangwa ikiyobyabwenge yigeze akoresha mu gihe cy’imyaka irenga 35.”

Hari kandi undi mugore wamushinjiye ko yamukoreyeho ibikorwa by’ishimisha mubiri nta burenganzira yamusabye. Yanavuze ko iyi myitwarire ya Leto imaze igihe yaragizwe ibanga.

Air Mail yatangaje ko ayo makuru yatangiye kujya hanze muri Gicurasi ubwo DJ Allie Teilz yasangizaga ubutumwa bwa Facebook bwo mu 2012 kuri Instagram ye, agira ati “Nafashwe ku ngufu na Jared Leto mfite imyaka 17.”

Jared Leto washinjwe ibi, ni umwe mu byamamare bikomeye i Hollywood. Uretse gukina filime, asanzwe ari mu bahanzi bagize itsinda rya ’30 Seconds Up To Mars’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa