Yolo The Queen yishyuwe amamiliyoni ubwo yashyiragaho igiciro ku wifuza nimero ye ya telefone
Yanditswe: Saturday 21, Jan 2023

Umunyamideli w’imiterere ivugisha abatari bacye, Yolo The Queen, yatangaje ko umwaka wa 2023 nta mikino na nimero ya telefone kuyibona ari ukwishyura.
Mu masaha macye ashize nibwo Yolo yasangije abamukurikira ubutumwa bw’umwe mu bamukurikira amusaba nimero kandi amugaragariza ko yiteguye kumwishyura ngo azimuhe ndetse yifuza kumenya igiciro.
Uwamusabaga nimero yagize ati:”Uraho mwamikazi wanjye umbwire amabandali naguha ukampa nimero ya telefone icyo nshaka nuko tuganira mwamikazi wanjye nguhaye ijambo ryanjye.”
Nyuma Yolo The Queen yahise agaragaza igiciro ko ari ibihumbi 500Frw ati:”Bantu banjye nta mikino muri uyu mwaka wa 2023 ni ukwishyura amadorali 500 [Asaga ibihumbi 500Frw] kuri nimero naherewe igihumbi kimwe.”
Abantu bamukunda batari bacye bahise batangira kwishyura harimo n’abarengeje bageza ku 900,000Frw abandi nabo batanga 500,000Frw ku buryo yahise abona miliyoni 2.6Frw.
Muri ayo mafaranga yahawe, Yolo The Queen yahise atangamo miliyoni 1.5Frw ku muntu wari waramugejejeho ikibazo akamwemerera ko azamufasha nubwo hari abagaragaza ko ataribyo ari ugutwika.
Mu minsi ishize Yolo The Queen yavuzwe mu rukundo n’umuhanzi Drake uri mu ba mbere bakomeye hano ku isi. Ibi akenshi byagaragariraga ku rubuga rwa instagram aho Drake yerekanaga ko yishimiye cyane Yolo The Queen dore ko yari n’umwe mu bamukurikira.
ANDI MAFOTO YA YOLO
Ibitekerezo
Iki kinyoma ntikizweho kuko 250 Frw siyo Charges zo kohereza 1500,000 Frw 😂😂😂😂 mwandike inkuru isaba imbabazi dore mwashyigikiye ibihuha.