skol

Yolo The Qween yarokotse impanuka ikomeye

Yanditswe: Tuesday 30, Aug 2022

featured-image

Yolo The Qween wamamaye ku mbugankoranyambaga kubera uburanga n’ikimero afite birangaza benshi yatangaje Imana yamurokoye iimpanuka ikomeye mu gihe we yabonaga ko byarangiye.

Yolo The Qween abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 yatangaje ko yarokotse impanuka ikomeye ubwo yari mu modoka ariko Imana igakinga akaboko.

Uyu mukobwa ukunzwe na benshi yavuze ko Imana yamwimanye mu ijoro ryatambutse ubwo Imodoka yari arimo yakoraga impanuka.

@yolo_the_queen_ yakomeje avuga ko benshi bamubwiraga kuyisimbuka ariko we agahitamo kuyigumamo bikarangira arokotse.

Avuga ko kuri we n’abandi babibonaga babonaga ko byarangiye ariko Imana igakora nkuko isanzwe ikora ndetse ubu akaba ari kuvuga Imirimo yayo n’uburyo ihora yitaye k’ubuzima bw’abana bayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa