skol
Fortebet

Yvan Buravan akomeje gusabirwa amasengesho kubera uburwayi bumurembeje

Imyidagaduro   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 20 July 2022

Umuhanzi Yvan Buravan uri kubarizwa muri Kenya aho yagiye kwivuriza uburwayi bwamubereye amayobera akomeje gusabirwa amasengesho n’inshuti ze kugirango Imana imworohereze.


Yvan Buravan yerekeje muri Kenya kuri uyu wa mbere Taliki 18 Nyakanga 2022 aho yagiye kwivuza uburwayi yari amaze yivuriza mu Rwanda ariko ntibigire icyo bitanga.

Amakuru ahari avuga ko Buravan nyuma y’uko asohoye indirimbo Big Time yahise afatwa n’uburwayi bw’amayobera bwamuzahaje ndetse bugatuma ajya no mu bitaro ariko nyuma akaza kuvamo avuga ko bishoboka ko cyari igifu ariko akaba yarorohewe.

Nyuma y’icyumweru kimwe uyu muhanzi avuze ko ari koroherwa haje kumenyekana amakuru ko yagiye kwivuriza muri Kenya.

Umwe mu nshuti ze za hafi waganiriye n’Igihe yagize ati “Yafashwe n’uburwayi ako ariye kose kakagaruka, yagiye kwa muganga bamuvura igifu aroroherwa ariko byanze gukira.”

Nyuma yuko Yvan abonye ko nta mpinduka na nyuma yo kwivuza nibwo yafashe umwanzuro wo kujya kwivuriza muri Kenya.

Inshuti z’uyu muhanzi barimo bagenzi be ndetse n’abanyamakuru bose bagaragaje ko bahangayikishijwe n’uburwayi bwa Buravan ndetse bamusabira n’amasengesho kugirango Imana imworohereze.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Alexis

    Imana imworohereze

    1 month ago

Inzindi nkuru

Umunyamakuru Clarisse yagaragaje akanyamuneza yatewe no gusezerana n’umusore...

Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana uzwi mu biganiro bya Siporo uri mu...
19 August 2022 0

Umubiri wa Yvan Buravan wagejejwe mu Rwanda

Umubiri wa Yvan Buravan wagejejwe mu Rwanda uvanywe mu Buhinde aho yari...
19 August 2022 0

Junior Giti yagaragaje amashusho ya nyuma ya Yanga yifashe mbere yo kwitaba...

Junior Giti umuvandimwe wa nyakwigendera Yanga yagaragaje amashusho ya...
19 August 2022 0

Dore amakosa abasore bakunze gukora mu ntangiro z’urukondo bigatuma...

Benshi bakunze kwibaza impamvu bajya mu rukundo rugahita rukonja nta minsi...
19 August 2022 0

Amashusho agaragaza Selena Gomez asoma Rema akomeje kuvugisha...

Amashusho agaragaza Selena Gomeza asoma umuhanzi ukiri muto wo muri Nigeria...
19 August 2022 0

Diamond yahishuye umwana azaraga imitungo ye

Umuhanzi umaze kubaka izina rikomeye muri Afurika by’umwihariko muri...
19 August 2022 0