skol
fortebet

Yverry yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 05, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Rugamba Yves benshi bamenye nka Yverry uririmba indirimbo z’urukundo yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwase Vanessa aheruka kwambika impeta.

Sponsored Ad

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Gicurasi 2022, ubera ku Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo aho Umuhanzi Yverry yahamije isezerano imbere y’amategeko ko azakunda na Vanessa bakunda kwita Vanillah ubuziraherezo .

Iri sezerano ryo guhamya kubana akaramata, Yverry yari yaherekejwe na bamwe bo mu muryango we ndetse n’inshuti ze ziganjemo abahanzi bagenzi be nka Olivis ndetse n’umuraperi Danny Nanone.

Biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba tariki ya 12 Kamena 2022.

Amakuru y’urukundo rwaba bombi yatangiye gucicikana mu 2020 ni bwo byatangiye kuvugwa ko Yverry akundana na Vanillah.

Urukundo rwabo rwakomeje gukura umunsi ku wundi, kugeza ubwo taliki 14 Gashyantare 2020 ubwo uyu muhanzi yamurikaga alubumu ye ya mbere Uwase yagaragaye yagiye gushyigikira umukunzi we.

Nyuma y’ibyumweru bike cyane, Uwase yatunguye Yverry amukorera ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko yagize muri Werurwe 2020.

Kuva ubwo urukundo rwabo rwarushijeho gukura kugeza ubwo biyemeje kurushinga ndetse babyemeranyaho kuri uyu wa 17 Werurwe 2022.

Basezeraniye imbere y’amategeko nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 17 Werurwe 2022 nibwo Yverry yasabye Vanessa ko yazamubera umugore igihe basigaje ku Isi bakazakimarana undi arabyemera.


Rugamba Yverry ni umuhanzi nyarwanda akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo zikunze kwifashushwa mu bukwe nka ’Umutima’ ‘Amabanga’, ‘Nduwawe’, ‘Naremewe wowe’, ’Uziye igihe’ n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa