
Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye hakomeje kumvikana guterana amagambo hagati ya Marina na Khalfan bari baherutse gukorana indirimbo bise ‘We made it’ bahuriyemo na Jay C.
Intambara y’amagambo hagati y’aba bahanzi basanzwe ari inshuti, yatangiye ubwo Khalfan yashinjaga Marina gusuzugura umushinga w’indirimbo ‘We made it’ baherutse gukorana gukorana agahita ayisohoreraho inshya ye yise ‘Ndarahira’.
Khalfan yagaragaje ko kuba Marina akwiye kumusaba imbabazi kuko ibyo yakoze bidakwiye.
Aha uyu muraperi yagize ati “Gasopo kuri Marina n’ikipe yawe, nudasaba imbabazi kubera agasuzuguro kanyu iyo ndirimbo mwasohoye ndayisiba. Muranzi neza, mutekereze kabiri.”
Ni amagambo yakurikiwe n’aya Marina na we utigeze yorohera Khalfan, ubwo yari kuri Royal FM, Marina yibukije Khalfan ko kuba yaramwiyambaje mu ndirimbo bakoranye bitari guhagarika iye.
Ati “Ntabwo wasubika ubukwe bwawe ngo ni uko hari ubwo witabajwemo.”
Icyakora nubwo aba bakomeje guterana amagambo yaba mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ku rundi ruhande abakurikirana iby’imyidagaduro babibona nk’intambara mpimbano igamije gukora inkuru bamenyekanisha indirimbo zabo
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *