skol
fortebet

Zari akomeje kwikoma abivanga mu rukundo rwe n’umukunzi we

Yanditswe: Thursday 17, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuherwekazi ukomoka muri Uganda wibera muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan yiyamye abakomeje kumwibasira bitewe n’uko yitwara ku mukunzi we, Shakib Cham Lutaaya.

Sponsored Ad

Uyu mugore anengwa cyane kuba yizirika ku mukunzi we cyane akaba atamuha agahenge aho ari hose aba ashaka kuba bari kumwe.

Ikinyamakuru MBU cyo muri Uganda cyatangaje ko uyu mugore yiyamye abantu bakomeza kumugenzura mu rukundo kandi uwo baba bari kumwe ari umugabo we uretse ko atanamwizirikaho.

Ati "Mwa nd**a mwe, ntabwo ndi umukobwa wizirika, iyo ni imyitwarire y’umukobwa ukunda! Ni imyitwarire ya nyayo y’umukobwa ukunda. Kuki muzamura amarangamutima yanyu, ni umugabo wanjye si uwanyu. Kuki mwa nd**a mwe bituma muzamura amarangamutima yanyu?"

Yakomeje avuga ko ari umugabo we ashaatse yamwigiraho ibyo ashaka byose.

Ati "ni umugabo wanjye. Ngiye kumwizirikaho, nzasinda, nzamukunda iburyo n’ibumoso uburyo bwose mbishaka. Nzakora buri kimwe nshaka. Ni imyitwarire y’umukobwa ukunda."

Zari Hassan w’imyaka 42 aherutse gutangaza ko yitegura gukora ubukwe na Shakib Lutaaya Cham yihebeye.

Zari yashakanye ya Ssemwaga baza gutandukana. Nyuma y’uko atandukanye n’umugabo we, yakundanye ndetse anabana nk’umugabo n’umugore na Diamond Platnumz babyaranye abana babiri, baje gutandukana akundana n’uwo yise King Bae, haje Dark Stallion, GK Choppa ubu hakaba hagezweho Shakib Lutaaya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa