skol

Zari Hassan yakodeshereje abahungu be Inzu yakatarabone nyuma yo gushwana Wema Septetu [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 14, May 2021

Umuherwekazi w’umugande wibera muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan, yakodeshereje abahangu be babiri bakuru inzu yakataraboneka , muburyo bwo guhana a Wema Sepetu umaze iminsi avuga ko asigaranye umutwe gusa nta kindi afite.

Uyu mugore aherutse gutungura benshi ubwo yatangazaga ko yamaze gukodeshereza abahungu be babiri bakuru, Pinto Tlale na Raphael Semwanga Junior inzu ngo bajye kubamo bamenye ubuzima batari kumwe na we, ni nyuma yo kuvuga ko bakuze badakwiye kuba na we, buri umwe yamukodeshereje inzu ye.

Inkuru zahise zivuga ko ari nko kubirukana kugira ngo ajye abona uko yisanzura n’umukunzi we mushya.

Uyu mugore ukunze gukora imitwe y’inkuru mu binyamakuru bitandukanye, yongeye kugarukamo yifatira ku gahanga Wema Sepetu bahuriye ku kuba barakundanye n’umuhanzi w’icyamamare, Diamond Platnumz avuga ko yananutse ndetse ameze nk’uwataye umutwe.

Ibi yabikomoje ku ifoto yashyize kuri Instagram ye(Zari) ari kumwe n’imbwa ye, maze umwe mu bakunzi be yayivuzeho amubaza niba imbwa ye itarabura nk’iya Wema.

Uyu mukunzi we witwa The Real Cathe yavuze ati”Zari imbwa yawe ntirabura nk’iya Wema? Ariko Wema yagusubije nabi.”

Zari yamusubije ko ari mu gisibo cy’Abayisilamu(Ramadhan) arimo gutanga ubusha rero Wema ashatse yakoresha ibyo biryo by’ubuntu akareba ko yabyibuha kuko asigaranye umutwe gusa.

Ati”turi muri Ramadhan, ndatanga ubufasha. Yagakoresheje ibiryo by’ubuntu kuko mbona asigaranye umutwe gusa, iyo ni inzara imuvigisha ibyo mureke arye azamera neza.”

Wema Sepetu yafashe ifoto iruhande rwe hari ibiryo byinshi avuga ko atatongana n’abantu bakuru kuri we kuko ababuha, byongeye ngo gutongana n’abantu bakuru ni umuvumo.

Mu minsi ishize nibwo Wema yatangaje ko yabuze imbwa ye ndetse ashyiraho miliyoni 2 kuwuzayimubonera.

Zari n’abahungu be

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa