skol
fortebet

Zari mu gahinda kenshi yavuze ku bamwibasira bavuga ko yishimisha mu mitungo ataruhiye

Yanditswe: Thursday 22, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuherwekazi ukomoka muri Uganda uba muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan yifatiye ku gahanga abavuga ko arimo yishimisha mu mitungo y’uwahoze ari umugabo we kandi nyamara ngo barafatanyije kuyishaka.

Sponsored Ad

Uyu mugore uri muri Uganda aho yagiye mu kirori cya ’All White Party’ ategura, yafashe umwanya aganira n’itangazamakuru agaruka no kuwahoze ari umugabo we wapfuye, Ivan Semwanga.

Mbere na mbere yavuze ko amafaranga atagura ibyishimo uko byaba bimeze kose, gusa ngo agufasha kugura ibyo ushaka, kujya aho ushaka n’ibindi.

Uyu mugore kandi yakomoje ku bantu bavuga ko imitungo arimo ari umurage w’uwahoze ari umugabo we, avuga ko atari byo ahubwo bafatanyije kubishaka.

Ati "umurebye yari afite imbaraga nyinshi, andebye abona ubushobozi bwanjye. Twahuje imbaraga turema ubwami."

Yakomeje avuga ko hari n’igihe batwaraga imodoka ifite imiryango idafunguka.

Ati "hari igihe twatwaraga imodoka imiryango idafunguka, ariko abantu ntabyo bari bazi. Ariko ubu umuntu yakubonana Lamborghini, bakavuga ngo ni umurage."

Ivan Semwanga na Zari Hassan bashakanye 2011, baza gutandukana 2013 nyuma y’uko Zari yamushinjaga kumuhohotera. Muri 2017 ni bwo Ivan Semwanga yitabye Imana.

Kuva icyo gihe batandukana Zari yagiye avugwa mu nkundo n’abantu batandukanye barimo na Diamond Platnumz babanyeho nk’umugore n’umugabo ndetse ubu bakaba bafitanye abana babiri nubwo nabo baje gutandukana.

Kuri uzi Zari aravugwamu rukundo n’umusore ukiri muto witwa Shakib nkuko bombi babyemeza ndetse Zari aherutse gutangaza ko yiteguye kumubyarira ariko ko azabikora kubushake bwe aho kubiterwa n’igitutu cy’abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa