Umugore wa Diamond, Zari The lady Boss byatangiye guhihiswa ko yibarutse umwana wa kabiri kuri Diamond akaba uwa Gatanu kuri zari.
Umuhanzi Diamond yanditse ku rukuta rwa instagrajm mu rucyerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Ukuboza uyu mwaka, avuga ko ari mu ndege agana muri Afurika y’Epfo aherekejwe na Nyina kureba umwana we.
"Ndi kumwe na Mama Chibu D Chibu De […] Dufashe indege twerekeje muri Afurika y’Epfo kureba umwana wanjye wavutse….Chibu Junior, Young Simba, Young Lion, (…)
Umugore wa Diamond, Zari The lady Boss byatangiye guhihiswa ko yibarutse umwana wa kabiri kuri Diamond akaba uwa Gatanu kuri zari.
Umuhanzi Diamond yanditse ku rukuta rwa instagrajm mu rucyerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Ukuboza uyu mwaka, avuga ko ari mu ndege agana muri Afurika y’Epfo aherekejwe na Nyina kureba umwana we.
"Ndi kumwe na Mama Chibu D Chibu De […] Dufashe indege twerekeje muri Afurika y’Epfo kureba umwana wanjye wavutse….Chibu Junior, Young Simba, Young Lion, murashaka muhe irihe zina?” Ubu nibwo butumwa Diamond yashyize kuri instagram ari nabwo bwabaye imbarutso yo kuvuga ko umugore yaba yibarutse umwana,.
Uyu muhanzi ntiyashatse kwerura neza ngo avuge ko umugore we yibarukiye muri Afurika y’Epfo ari naho agomba gutura mu nzu nshya uyu muhanzi aherutse kumugurira.
Zari aherutse kujya kwa muganga abwirwa ko azibaruka mu ntangiriro z’ukwezi k’ukuboza uyu mwaka. Kuva icyo gihe zari yatangiye gukora ibirori bitandukanye byo kwitegura umwana wabo w’umuhungu.
Diamond aherutse kubwira Clouds Fm ko nyuma y’uyu mwana yiteguye atozongera kubyara. Ati “Niteguye kwakira undi mwana Mama Tiffa agiye kumpa, ni umuhungu. Azabyara mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka. Nyuma y’aho sinzongera kubyara undi mwana…”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *