skol

Zari yasabye Shakib kwitwara nk’umugabo wubatse ntabeshye abakobwa

Yanditswe: Tuesday 25, Nov 2025

featured-image

Umuherwekazi Zari Hassan uzwi nka Boss Lady ku mbuga nkoranyambaga yabwiye umugabo we Shakib Lutaaya ko hari abagore bamukunda bitewe n’amatsiko yo gushaka kumenya icyo Zari yamukundiye ariko kandi akwiye kutababeshya akababwira ko afite umugore ndetse akitwara nk’uwubatse.

Ni bimwe mu byo aba bombi bagaragaye bavugaho mu mashusho yazindukiye ku mbuga nkoranyambaga zabo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ugushyingo 2025, bagaragara nk’abishimye.
Zari yagize ati: “Uzi ko hari abagore bagukunda kubera njye! Yego ni byo. Baba bibaza banafite amatsiko y’icyo nakubonyemo, ahubwo hagarika kubeshya abakobwa b’abandi babwire ko ufite umugore unitware nk’umuntu wubatse koko nubwo hari n’abo bidakanga. None se niba babikora mpari, bazi ko ndi umugore wawe, byagenda bite ntahari.”
Uyu mugore yakomeje avuga ko na we nk’ibyo byo gusabwa umubano wihariye n’abagabo batandukanye bimubaho ariko we atabigerageza kuko afite umugabo kandi anyuzwe.
Ati: “Njyewe hari abagabo bansaba ko twagerageza umubano wihariye na bo bakambwira ko ndi mwiza, ndi inyangamugayo, nzi gukora kandi ndi umubyeyi mwiza, byose babimbwira bankeneyeho ko tugerageza kugirana umubano wihariye.
Ariko sinabikora kubera ko urugo rwanjye rwahasenyukira kandi mfite umugabo nkunda, mfite abana banjye n’akazi kanjye. Ndanyuzwe kandi ndi umugore wishimye, uri umugabo wanjye uzaba umugabo wanjye mpaka ntaho uzajya.”
Muri Werurwe 2025, Shakib yagaragaye mu mafoto ari kumwe n’undi mugore, bituma Zari arakara binakurura impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko yahemukiwe abandi bakabwira Zari ko umugabo ukiri muto atazamushobora cyangwa ngo amutunge wenyine.
Mu biganiro bitandukanye Zari yakunze kumvikana avuga ko we n’umugabo we Shakib Lutaaya bahisemo kutabana buri gihe kugira ngo batazarambirana cyangwa bagashwana kubera kubonana kenshi ahubwo bahitamo ko umugabo aguma muri Uganda Zari akaba aba muri Afurika y’Epfo aho abana n’abana be uko ari batanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa