Zari yateye utwatsi amakuru avugwa ko ari mu urukundo n’umunyemari baheruka kugirana ibihe byiza[Amafoto]
Yanditswe: Friday 04, Feb 2022

Umuherwekazi w’umugande uba muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan yahakanye ko iby’urukundo rwe n’umunyemari King G.K uzwi nka G.K Choppa.
Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hazenguruka amafoto ya Zari The Boss Lady ari kumwe na G.K Choppa bagiranye ibihe byiza, benshi batangira kuvuga ko bakundana.
Uyu mugore w’abana 5 akaba yabiteye utwatsi aho yavuze ko ari inshuti zisanzwe.
“Ni inshuti yanjye isanzwe.” Zari Hassan aganira na Sqoop
Zari Hasaan ni umwe mu bantu batahiriwe n’urukundo nubwo mu (...)
Umuherwekazi w’umugande uba muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan yahakanye ko iby’urukundo rwe n’umunyemari King G.K uzwi nka G.K Choppa.
Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hazenguruka amafoto ya Zari The Boss Lady ari kumwe na G.K Choppa bagiranye ibihe byiza, benshi batangira kuvuga ko bakundana.
Uyu mugore w’abana 5 akaba yabiteye utwatsi aho yavuze ko ari inshuti zisanzwe.
“Ni inshuti yanjye isanzwe.” Zari Hassan aganira na Sqoop
Zari Hasaan ni umwe mu bantu batahiriwe n’urukundo nubwo mu buzima busanzwe agaragara nk’umuntu utagize icyo abuze.
Yashakanye na Ivan Ssemwanga 2001 batandukana 2013 bamaze kubyarana abana 3 b’abahungu, muri 2017 yaje kwitaba Imana, nyuma y’aho nibwo yavuzwe mu rukundo na Diamond Platnumz baje kubana nk’umugore n’umugabo ariko na we baje gutandukana bamaze kubyarana umuhungu n’umukobwa.
Ntibyagarukiye aho gusa kuko na nyuma yavuzwe mu rukundo n’abandi bagabo batandukanye barimo uwo yari yarise King Bae ariko nabo ntibarambanye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *