Zari yatunguranye avuga ko ashyigikiye abagore baca inyuma abagabo babo
Yanditswe: Friday 14, Apr 2023

Umuherwekazi ukomoka muri Uganda Zari Hassan kuri ubu utuye muri Africa y’Epfo yatunguranye avuga ko ashyigikiye abagore baca inyuma abagabo babo mu gihe hari icyo biri bubinjirize.
Uyu mubyeyi w’abana batanu barimo babiri yabyaranye na Diamond avuga ko kuba umugore yaca umugabo inyuma kugira ngo abone inzu,imodoka cyangwa se ikindi yifuzaga mu nzozi ze ntacyaha aba akoze cyane ko abagabo bo babikora bakurikiye ikibuno gusa ntacyo biri bubinjirize.
Ati "muce inyuma kubera inzu, muce inyuma ushaka ubataka, muce inyuma kubera imodoka y’inzozi za we. Ni ko bimeze. "
Nyuma yo kotswa igitutu, Zari mu mashusho yashyize kuri Instagram Stories, yongeye kubishimangira avuga ko niba umugabo aca inyuma umugore kubera ikibuno kubera iki umugore atabikora kubera inzozi ze.
Ati "turi muri 2023 umugore ntabwo aguca inyuma, wowe umuciye inyuma kubera ikibuno kinini, kuki we ataguca inyuma kugira ngo abone inzu?"
Avuga ko abagabo na bo bagomba kwiga kubabarira nk’uko abagore babababarira iyo babaciye inyuma.
Zari kandi avuga ko guca inyuma atari ibintu umuntu abyuka ngo akore ahubwo bitangira gake gake, wemera kwakira ubushuti ku mbuga nkoranyambaga (friend request), ukora like ku mafoto ye kugeza mutangiye kohererezanya utuntu tuganisha ku rukundo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *