skol
fortebet

Zari yavuze ko yishimira ubuzima abayemo nyuma yo gutandukana na Diamond babyaranye

Yanditswe: Tuesday 22, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Zarinah Hassan wabanye na Diamond Platnumuz bakaza no kubyarana abana babiri ariko bikarangira batandukanye yavuze ko gutandukana kwabo Diamond ariwe wabigizemo uruhare ariko bombi bakaba bishimira ubuzima barimo ubu, ibi Zari yabivuze abinyujije muri filime ahuriyemo n’uyu mugabo yitwa’ Young Famous&African.

Sponsored Ad

Zari yavuze ko yagerageje gukora buri kimwe kugirango agumane n’uyu mugabo babeho bishimye nubwo yarazi neza ko Diamond atari uwo kwizerwa, ariko akanga akamunaniza kugeza batandukanye.

Ati “No mu gihe nziko wankoreye amakosa nkomeza guceceka kugira ngo ngire amahoro. Kuri twe kugira ngo twishime, turareka ibintu bigahita. Papa T [Diamond] urabizi nari mpari ku bwawe nk’uko nakwitangira ariko wagiye ukora ibihabanye n’ibyo nakoze. Njye n’abana bawe turibasirwa ntaho guhungira dufite.”

Uyu mugore yavuze ko ubu yishimye kandi nawe azi neza ko yishimye. Ati “Ndishimye aho ndi, nawe nzi neza ko aho ari yishimye.”

Muri iyi filime aba bombi bavuga ko bafatanya kurera abana babiri bafitanye barimo uw’umukobwa witwa Tiffah Dangote ndetse n’umuhungu wabo bise Prince Nillan.

Diamond yavuze ko n’ubwo yatandukanye na Zari ariwe mugore yakundanye nawe utandukanye n’abandi. Ati “Niwe mugore twakundanye utangaje. Ni mama w’abana banjye ndamwubaha cyane kuko yambyariye.”

Young, Famous & African yagiye hanze ku wa 18 Werurwe 2022. Igaruka ku buzima butandukanye bw’ibyamamare burimo ubw’urukundo, umubabaro, ubuzima buhenze babamo n’ibindi.

Uretse Diamond na Zari abagaragara muri iyi filime mbarankuru bo muri Afurika y’Epfo barimo Khanyi Mbau, umunyamakuru Quinton Masin (Naked DJ), Nadia Nakai, Andile Ncube na Kayleigh Schwark.

Abanya-Nigeria barimo ni Annie Macaulay-Idibia, 2Baba na Swanky Jerry. Iyi filime ifite ‘episode’ zirindwi. Yakorewe muri Afurika y’Epfo.

Zari yakundanye na Diamond ndetse bahita batangira kubana mu mpera za 2014, icyo gihe uyu muyobozi wa Wasafi Classic Baby [WCB] yari amaze gutandukana na Wema Sepetu.

Ku wa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundanye [Saint Valentin] nibwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko ‘ibye na Diamond byarangiye’ amushinja kumuca inyuma.

Muri Mata 2019 Zari Hassan yateranye amagambo na Diamond Platnumz nyuma yo gutangaza ko yamucaga inyuma akaryamana na Mr P wo muri P-Square ndetse n’uwari ushinzwe kumukoresha imyitozo ngororamubiri.

Mu kiganiro Diamond Platnumz yahaye Radiyo ya Wasafi yavuze ko uretse kuba Zari yaramucaga inyuma yari akimubabaza yanga ko avugana n’abana be.

Zarinah Hassan wabyaranye na Diamond bahuriye muri filime bise ’Young famous &African’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa