skol
fortebet

Zari Yeruye ko atakiri mu rukundo Dark Stallion avuga impamvu ikomeye yatumye batandukana

Yanditswe: Monday 05, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platumz bakaza gutandukana babyaranye abana 2, Zarinah Hassan, nyuma yigihe gito ari mu munyenga w’urukundo n’umusore byavugwaga ko yasimbuje Diamond. yatangaje ko yamaze gutandukana nawe. Ibi byabereye benshi urujijo bibaza niba yaba agiye gusubirana na Diamand kuko umubano wabo umaze iminsi uhagaze neza.

Sponsored Ad

Iyi nkuru yatangiye kuvugwa cyane kuri iki cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021 mu binyamakuru bitandukanye byo muri Uganda birimo blizz.co.ug. Zari Hassan ubwe niwe watangaje ko yatandukanye na Dark Stallion bari bamaze umwaka mu rukundo. Uyu muherwekazi yabitangaje anyuze kuri instagram ye yifashishije amashusho maze atangaza impamvu y’itandukana rye n’uyu mukunzi bari bamaranye igihe gito

Zari yagize ati ”Ndamukumbuye, ariko byari ngombwa ko mureka akagenda". Yakomeje avuga ko atamwitayeho ngo amwubake. Uyu mugore yahise asiba amafoto yose y’uyu mukunzi we arimo n’ayo bari kumwe. N’ubwo ari bwo yeruye akabishyira ku karubanda imvugo yakoresheje igaragaza ko bamaze igihe batandukanye.

Zari Hassan wabyariye Diamond abana babiri bagiranye ibihe byiza ariko birangira nabi batandukana uyu mugore amushinja kumuca inyuma kandi koko byari ukuri. Gusa ku rundi ruhande umubano w’aba bombi umeze neza ari nayo mpamvu abenshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kumenya iyi nkuru y’itandukana rye na Dark Stallion bahise batekereza ko yaba agiye gusubirana na Diamond.

Mu bagore batatu bazwi babyariye Diamond, Zari niwe ukunze kugaragaza ko amwubaha. Bombi baherutse gutangaza ko bagiye guhurira mu kiganiro kivuga ku buzima buriho cyane cyane bushingiye ku kuri k’ubuzima bwabo bwite kizajya kinyura kuri Netflix. Iki kiganiro gitegerejwe na benshi.

Abasesengura imyidagaduro babona kizabyutsa undi mubano wihariye hagati yabo ari nayo mpamvu abatari bake bari guha amahirwe urukundo hagati y’aba bombi. Ku rundi ruhande ariko Diamond uvugwaho ubushurashuzi mu minsi ishize aherutse gutangaza ko ari mu rukundo n’inkumi y’uburanga yitwa Andrea Abrahams.

Refe:pulselive.co.ke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa