skol
fortebet

Zari yikomye abakomeje kumwitirira imyitwarire ya Jonas Gomora

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Sunday 05, Jul 2026

 Zari yikomye abakomeje kumwitirira imyitwarire ya Jonas Gomora

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli akaba n’umushoramari Zari Hassan yamaganye abantu bakomeje kumugereranya na Jonas Gomora, umwe mu bakinnyi b’ingenzi bagaragara muri filime The Polygamist, avuga ko ibyo bavuga nta shingiro bifite.

Mu minsi ishize, nyuma y’uko iyi filime isohotse ikamenyekana cyane, Zari yari yavuze ko se umubyara yari afite imyitwarire isa n’iy’umukinnyi Jonas Gomora. Icyakora, ayo magambo yatumye bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, cyane cyane muri Kenya, batangira kumugereranya n’uwo mukinnyi bavuga ko ubuzima bwe bwite busa n’ubwerekanwa muri iyo filime.

Ababivuga bashingira ku mubare w’abagabo batandukanye Zari yakundanye na bo mu bihe bitandukanye, barimo umunyemari Ivan Semwanga, umuririmbyi Diamond Platnumz ndetse n’umugabo we Shakib Cham Lutaaya, nubwo aherutse gutangaza ko bari baratandukanye. Gusa nyuma y’aho, Shakib yahakanye ayo makuru, avuga ko yongeye kwiyunga na Zari.

Mu mashusho yasangije abakunzi be kuri TikTok, Zari yavuze ko bidakwiye kumwitiranya na Jonas Gomora, asobanura ko ubuzima bwe butandukanye cyane n’ubw’uyu mukinnyi.

Yagize ati: “Ntabwo meze nka Jonas uri mu isura y’umugore. Njye nkiri mu rukundo mba nkiri kumwe n’umuntu umwe gusa, mu gihe Jonas we yagiranaga umubano n’abagore benshi icyarimwe. Sinumva uburyo abantu babigereranya. Mumaze igihe kinini mumpa amazina atari yo. Ese koko mwigeze mureba iyo filime?”

The Polygamist ni filime yakomotse ku gitabo cyanditswe mu 2012 n’umwanditsi w’Umunya-Zimbabwe Sue Nyathi. Yasohotse kuri Netflix muri Kamena 2026, igizwe n’ibice 22, kandi yakunzwe cyane n’abakunzi ba sinema.

Muri iyi filime, umukinnyi w’Umunya-Afurika y’Epfo S’dumo Mtshali akina yitwa Jonas Gomora, umugabo w’umukire uba afite ingeso yo guca inyuma umugore we no kugirana umubano n’abagore benshi. Iyo myitwarire ye iza guteza ibibazo bikomeye mu muryango we, bikarangira anatakaje ubuzima bwe.

Zari yavuze ko abantu bakwiye gutandukanya inkuru zikinwa muri filime n’ubuzima bwite bw’abakinnyi cyangwa ibyamamare, aho gushinja umuntu ibintu bidafite gihamya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa