skol
fortebet

Zari yiyamye buri wese uhoza izina rye mu kanwa ke amuvuga ubutitsa

Yanditswe: Wednesday 01, Mar 2017

Sponsored Ad

Zari Hassan Kuva yakweruraka ko ari rukundo na Diamond, yatangiye gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga avugwa n’abi na neza kenshi ashinjwa guta umugabo we wa mbere Ivan Ssemwanga agasanga abafite izina rikomeye muri Tanzaniya ndetse no hanze y’Igihugu.
Uyu mugore w’umunyamideli akaba n’umushabitsi ukomeye yashakanye na Diamond amurusha imyaka 10 y’amavuko. Byaravuzwe ndetse birandikwa ko Diamond yakurikiye amafaranga atari urukundo.
Nyuma yo kubyarana abana babiri, Diamond yumvikanye mu (...)

Sponsored Ad

Zari Hassan Kuva yakweruraka ko ari rukundo na Diamond, yatangiye gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga avugwa n’abi na neza kenshi ashinjwa guta umugabo we wa mbere Ivan Ssemwanga agasanga abafite izina rikomeye muri Tanzaniya ndetse no hanze y’Igihugu.

Uyu mugore w’umunyamideli akaba n’umushabitsi ukomeye yashakanye na Diamond amurusha imyaka 10 y’amavuko. Byaravuzwe ndetse birandikwa ko Diamond yakurikiye amafaranga atari urukundo.

Nyuma yo kubyarana abana babiri, Diamond yumvikanye mu bitangazamakuru avuga ko akunda umugore we byabuze akagero.

Mu butumwa bureure Zari w’abana batanu, yashyize ku rukuta rwa Instagram yatangaje ko ababajwe n’abantu biriza izina rye mu kanwa bavuga ibitagenda kuri we nyamara bagafashe umwanya wo gukora nabo bakiteza imbere.

Yasobanuye ko umwe mu bamuvuga afashe nk’imyaka itanu yo gukora yakira cyane kurusha kwirirwa avuga amagambo adahemberwa.

Yagize ati " Nakomeje kwibaza niba bamwe mu bantu bagira umwanya wo kuruhuka no gukora cyangwa niba barakomeje kubaho nka mbere y’uko nkundana n’umusore wabo [Diamond].... Birababaje kuba hari abantu batakaza umwanya w’abo n’ingufu zabo bavuga ubusa, basakaza ibihuha bisa naho ntakiza munyifuriza."

Arongera ati " Kuki mutakoresha ako kanya mwiyitaho cyangwa mushaka icyo gukora mukita no ku miryango yanyu..Hari imirimo myinshi yo gukora ariko mwe mwirirwa muvuga Zari gusa kugeza naho muryama mukivuga zari."

Zari ntiyumva ukuntu abantu barirwa bamuvuga aho gukora

Uyu mugore utigeze atunga agatoki uyu cyangwa uriya ngo agaragaze amazina y’abo yashakaga kubwira, yakomeje avuga ko mu myaka itanu iri imbere habaye hari umuntu ukora yaba amaze kwiteza imbere bigaragara buri wese.Yibaza icyo ’umuntu azasubiza Imana naramuka abajijwe nayo icyo yakoze akiri ku isi mu gihe cyose yahawe.

Zari w’imyaka 37 y’amavuko abana na Diamond mu buryo butemwe n’amategeko. Uyu mugore yakunze kugaruka mu itangazamakuru kenshi bitewe n’amafoto agaragaza ikimero akunze gushyira hanze atavugwaho rumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa