skol
fortebet

Zari yiyemeje guhangana na Diamond ashyira hanze amafoto ari kumwe n’umusore w’umuherwe bari mu rukundo [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 20, Jan 2019

Sponsored Ad

Hashize iminsi havugwa amakuru y’urukundo rwa Diamond Platinumz n’umunya Kenyakazi Tanasha ariko Zari nawe yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ashyira hanze amafoto ari kumwe n’umugabo mushya w’umuherwe wiyise umu Boss muto cyangwa Boss Mutoto.

Sponsored Ad

Zari watandukanye na Diamond babyaranye abana 2,yanze ko amakuru y’ ubukwe bwe n’umukobwa w’umunyamakuru muri Kenya Tanasha bukomeza kwigarurira benshi niko kwereka Diamond ko yabonye uwo bakundana kandi w’umuherwe.

Hashize iminsi abantu babona Zari ari kumwe n’uyu mukunzi we mushya witwa Boss Mutoto ariko uyu mugore nawe yamaze gushyira hanze amafoto bari mu rukundo.

Zari ukomoka muri Uganda, ni umwe mu bagore b’ibizungerezi bakuye imitima y’abagabo benshi kubera imiterere y’umubiri we cyane ko ahora ashyira hanze amafoto akurura abagabo cyane cyane kuri Instagram.





Ibitekerezo

  • Bible koko ivuga ukuri.Ngo mu minsi y’imperuka,abantu bazaba bakunda ibinezeza,aho gutinya Imana.Reba ukuntu ZARI na DIAMOND barushanwa gushaka abo basambana nabo.Bakabifata nko kuba "intwari".Kuba Imana itubuza gusambana,ntacyo bibabwiye.Nyamara ejo bazasaza hekugira uwongera kubareba.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa