Zari yongeye guterana amagambo n’abamwibasira bamubwira ko yikundisha ku musore ukiri muto
Yanditswe: Monday 14, Nov 2022

Umushabitsi n’umunyamideli, Zari Hassan, yongeye guterana amagambo na bamwe mu bamukurikira bamwibasiye bavuga ko yihetsa akanafuhira birenze Shakib.
Umushabitsi n’umunyamideli, Zari Hassan, yongeye guterana amagambo na bamwe mu bamukurikira bamwibasiye bavuga ko yihetsa akanafuhira birenze Shakib.
Ni nyuma y’uko hagiye hanze amashusho ya Zari n’umukunzi we Shakib Lutaaya amukabakaba ariko bigaragara ko Shakib batari kumwe kuko umutima w’uyu musore bisa nk’aho wari wibereye ahandi.
Bamwe bagaragaje ko uyu mugore arimo gufuha na we agira icyo abivugaho. Kuri aya mashusho yanyujijwe ku rubuga rwa Tik Tok, Zari yashyizeho igitekerezo cye.
Ati:”Ndaya, ntabwo nihetsa cyangwa ngo mfuhe cyane, ahubwo niko abakobwa bakunda bya nyabyo bamera. Ese ikibazo mufite ni ikihe niba ndi gukorakora umugabo wanjye utari uwanyu. Muteye isoni icyo muzi ni ugukundana n’abagabo b’abandi. Mwe nta nubwo mushobora kwishimana n’abo ngabo. Uyu ni uwanjye, mfite kumukoza icyo nshaka kuko ni uwanjye.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *