Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, Zendaya, yongeye gukurura abantu benshi nyuma yo gutanga amagambo yafashwe nk’ayemeza ko yamaze kubana mu buryo bwemewe n’amategeko na Tom Holland.
Ibi byabaye mu birori byo kumurika filime nshya ya Spider-Man: Brand New Day byabereye i Mexico City, aho aba bombi bari bitabiriye igikorwa cyo kuyamamaza.
Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, umwe mu bafana yumvikanye asaba Zendaya kumubera umugore. Mu gusubiza yishimye kandi aseka, yagize ati: "Waratinze!". Aya magambo yahise afatwa na benshi nk’ikimenyetso cyerekana ko atakiri ingaragu, ahubwo yamaze gushyingiranwa na Tom Holland.
Hari hashize amezi menshi havugwa amakuru y’uko aba bakinnyi bakoze ubukwe mu ibanga. Ibyo byongeye gukomera nyuma y’uko umunyamideli n’umuhanzi mu bijyanye n’imyambaro, Law Roach, atangaje ko ubukwe bwabo bwari bwaramaze kuba.
Na Tom Holland ubwe yagiye atanga ibisubizo byasize benshi batekereza ko ayo makuru ashobora kuba ari ukuri. Mu kiganiro yagiranye na Esquire, yabajijwe ku mafoto y’ubukwe bwabo yari yarakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (AI) maze asubiza ko atigeze ahangayikishwa na yo kuko abo mu muryango we "bari bahari."
Mu kindi kiganiro, ubwo yabazwaga ku rukundo rw’umukinnyi akina na Zendaya muri filime The Odyssey, Holland yasubije mu buryo bwateye benshi urujijo ati: "Oya, kuko yashakanye nanjye."
Zendaya na Tom Holland batangiye kuvugwa mu rukundo nyuma yo gukinana muri filime za Spider-Man, aho bakinaga nka Peter Parker na MJ. Nubwo bombi bakunze kubika ubuzima bwabo bwite kure y’itangazamakuru, amagambo yabo aheruka yongeye gukomeza ibitekerezo by’abemera ko urukundo rwabo rwageze ku rwego rwo kubana nk’umugabo n’umugore.
Nubwo kugeza ubu nta tangazo ryihariye cyangwa inyandiko yemeza ubukwe bwabo iratangazwa ku mugaragaro, amagambo aba bombi bakomeje kuvuga ni yo akomeje gutuma abakunzi babo bemera ko bashobora kuba baramaze gukora ubukwe mu ibanga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *