Zendaya yigaramye iby’ubukwe bwe bivugwa ko yakoze mu ibanga
Yanditswe: Tuesday 17, Mar 2026
Umukinnyi wa filime wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zendaya Maree Stoermer Coleman, yamaganye amashusho bivugwa ko ari ay’ubukwe bwe n’umukunzi we, Tom Holland, bwakozwe mu ibanga, avuga ko yakozwe n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, AI.
Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 29 y’amavuko yavuze ko, mu gihe ari kwamamaza filime ye nshya yitwa “Drama”, abantu benshi mu nshuti ze za hafi batekereje ko ayo mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga akora ubukwe na Tom Holland ari ukuri, nyamara we akavuga ko atari amashusho ya nyayo.
Yabivugiye mu kiganiro imbonankubone na Jimmy Kimmel. Ku wa 16 Werurwe 2026.
Ati “Abantu benshi babeshywe n’ayo mashusho. Gusa nari nasohotse mu buzima busanzwe, abantu bakambwira bati ‘Mana yanjye, amafoto y’ubukwe bwawe ni meza cyane’. Nkabasubiza nti ‘ni aya AI, si ay’ukuri’”.
Abajijwe niba hari uwajijishijwe n’ayo mashusho ndetse akarakara ko atatumiye mu bukwe bwe, Zendaya ntiyazuyaje kwemeza ko ari byo, ati “Yego, [ni] abantu benshi.”
Zendaya we ntaremeza neza ku buryo bweruye niba yarambitswe impeta y’abashyingiranywe n’uyu mukunzi we bamaranye igihe kirekire.
Icyakora ku rundi ruhande, muri Nzeri ya 2025, Holland yemereye umufana we ko Zendaya atari umukunzi we gusa ahubwo ari umukunzi bitegura kurushinga.
Iby’ubu bukwe bwabo byatangiye kunugwanugwa ubwo Law Roach, ushinzwe kwambika Zendaya, yatangazaga ku mugaragaro ko bari baramaze gukora ubukwe ubwo habaga ibirori by’itangwa ry’ibihembo bya Actor Awards ku wa 1 Werurwe 2026.
Kuva icyo gihe Zendaya yakunze kugaragara yambaye impeta y’abashyingiranywe yahawe na Holland, na we w’imyaka 29 y’amavuko.
Filime “The Drama” ya Zendaya ari kwamamaza, iteganyijwe gusohoka ku wa 3 Mata 2026 muri uyu mwaka wa 2026.
Zendaya ari kumwe n’umukunzi we Tom Holland

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *