Zimwe mu nshuti za Micheal Jackson zavuze ko akiriho ari gutegura ibitaramo mu Bwongereza
Yanditswe: Wednesday 13, Feb 2019
Inshuti za Micheal Jackson zirimo na Akon zatangaje ko uyu mwami wa Pop ku isi atigeze apfa nkuko bizwi na benshi ahubwo ari muzima ndetse yiteguye gukorera ibitaramo bikomeye mu Bwongereza.
Umuhanzi Akon umwe mu nshuti ze wanabaye umu producer we yatangaje ko uyu muhanzi akiriho ndetse ari kwitegura gukorera ibitaramo mu Bwongereza.
Uwitwa Steve Erhardt wahoze yambika Micheal Jackson,yavuze ko uyu muhanzi akiriho ndetse umunsi umwe azongera kwigaragariza abakunzi be abyina za Beat it,smooth Criminal n’izindi.
Micheal Jackson wavuzwe ko yapfuye kuwa 25 Nyakanga 2009,ngo ni muzima nkuko byavuzwe n’uyu Steve wamwambikaga ndetse yavuze ko ari mu myiteguro ikomeye yo gutaramira Abongereza.
Yagize ati “Mwumvise amakuru y’ubwoko bwose.Muzumva amakuru meza mu mezi make ari imbere cyangwa mu mpera z’umwaka.Ntabwo mwabyumva ndetse n’umuryango we ntubizi uretse njye.”
Muri Kamena umwaka ushize nibwo uyu mugabo yashyize hanze ifoto y’amayobera yatumye benshi bacika ururondogoro, iriho uyu muhanzi bituma benshi bemeza ko ari muzima ndetse nawe yandikaho amagambo agira ati “Araje vuba.”
Akon uzwi mu ndirimbo zitandukanye nka Don’t matter,Beautiful,mama Africa n’izindi,nawe yavuze ko azi neza ko Micheal Jackson yihishe,umunsi umwe azigaragaza abantu bakamubona.
Ibitekerezo
Abantu ntabwo bavuga kimwe uko bigenda iyo dupfuye.Benshi bibwira ko "tuba twitabye Imana".
Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa”.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza”.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka”,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).
bazi gushinyagura bibaye kandi aribyo yaba yarakoze fake death nkuko bikorwa mabantu bakorera inzego z’ubutasi muri biriya bihugu bikomeye gusa agaragaye yahanwa n’amategeko kuko bitemewe