Zuchu akomeje kwibasirwa n’abavuga ko imyabarire ye idafite aho ihurira n’izina afite
Yanditswe: Tuesday 30, Aug 2022
Umuhanzikazi uri mu bagezweho muri Tanzania wamenyekanye nka Zuchu akomeje kwibasirwa n’abamukurikirana bavuga ko yambara nabi bitandukanye n’izina afite ndetse bagashimsngira ko bishobora kugira ingaruka zitari nziza ku muziki we.
Ifoto ya Zuchu yambaye imyenda igaragaza umukondo ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania.
Bamwe bibasiriye uyu muhanzikazi bavuga ko atazi kwambara, kuko ngo akenshi mu birori agaragara yambaye bitajyanye n’izina afite, abandi bamugiriye inama yo gushaka umunyamideli uzajya umwambika mu rwego rwo kurinda izina rye.
Uyu muhanzikazi ni umwe mu bahanzzi babarizwa munzu wa Wasafi iyobowe na Diamond ndetse bakaba baranavuzwe mu rukundo nubwo bombi ntawigeze agira icyo abitangazaho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *