skol
fortebet

Zuchu na Diamond bivugwako bari hafi gukorana ubukwe bogeye gutungurana bafatanye agatoki kukandi [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 15, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Hashize igihe kitari kirekire havugwa urukundo rw’ikibatsi hagati ya Daimond n’umuhanzikazi Zuchu, ubarizwa muri Wasafi Record y’uyu muhanzi umaze kuryubaka muri Africa y’uburasirazuba.

Sponsored Ad

Diamond Platnumz usanzwe afasha uyu muhanzikazi mubijyanye n’umuziki akaba ari nawe watumye amenyekana, bivugwako bakundana ndetse bari hafi gukora ubukwe.

Hashize iminsi mugihugu cya Tanzania handikwa inkuru z’urukundo zigaruka kumubano w’umuhanzakazi Zuchu na boss we, Diamond Platnumz
Yaba Zuchu cyangwa se Diamond bose ntawigeze wemeza aya makuru, urukundo rwabo rushimangirwa n’inshuti zabo zahafi.

Mu minsi ishize ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Wasafi TV, Khadija Kopa, Nyina wa Zuchu yabajijwe kuri aya makuru avugako ntacyo yayatangazaho gusa yemezako umukobwa we abaye ari murukundo na Diamond yabashyigikira nk’umubyeyi.

Ku wa 14 Gashyantare 2022, ku munsi abantu benshi bizihizaho umunsi w’abakundana, mugitaramo cyateguriwe Zuchu cyiswe “”Mahaba Ndi ndi ndi”, uyu mukobwa w’imyaka 28 y’amavuko yagaragaye afatanye agatoki ku kandi na Diamond Platnumz w’imyaka 32 y’amavuko ibintu byatumye abantu benshi bashimangira urukundo rwabo.

Diamond yinjiye muri iki gitaramo arikumwe na Zuchu, Diamond yambaye imyenda y’amabara y’umutuku naho Zuchu yambaye imyenda y’umweru.

Muri iki gitaramo Zuchu ubwo yari ku rubyiniro yasanze Diamond wari mubareba igitaramo amufata akaboko amujyana kurubyiniro baririmbana indirimbo bafitanye ibintu byatumye abitabiriye igitaramo bakoma mu mashyi baha umugisha urukundo rwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa