skol
fortebet

Zuchu umaze iminsi mu buryohe bw’urukundo na Diamond yakoze impanuka ikomeye [Video]

Yanditswe: Monday 23, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Zuchu uri mubahagaze neza muri Afurika y’iburasirazuba by’umwihariko muri Tanzania aho akorera umuziki ari mu bibazo bikomeye nyuma yo gukora impanuka ari kwitegura kujya gutaramira muri Nigeriya.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa umaze Iminsi avugwa mu rukundo na Diamond abinyujije ku rukutwa rwe rwa Instagram yatangaje ko ari ari kwa muganga aho ari kwitabwaho n’abaganga nyuma y’impanuka yakoze.

Amashusho yasohoye agaragaza abaganga bari gupfuka igisebe yagize ku ivi. Ariko ntavuga aho iyi mpanuka yabereye.

Zuchu yakoze impanuka mbere y’amasaha macye ngo ataramire muri Nigeria. Yavuze ko ari mu rujijo ku cyemezo cyo gusubika iki gitaramo cyangwa niba yihangana agataramira abafana be.

Yavuze ko umujyanama we Dorice Mziray ari kumwinginga kugira ngo basubike iki gitaramo ‘kugira ngo babanze bite ku buzima bwe’.


Uyu mukobwa yasabye abafana be kumusengera, avuga ko n’ubwo ari mu bubabare aza kugerageza akajya gutaramira abakunzi be.

Muri Werurwe 2021 ni bwo Zuchu yanditse amateka avuguruye aba umukobwa wa mbere mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba wagize miliyoni imwe y’abantu bamukurikira kuri Youtube (Subscribers). Ibi yabigezeho mu gihe cy’amezi 11 gusa.

Zuchu yavuze ko ari guca mu buribwe bitewe n’impanuka yakoreye muri Nigeria

Zuchu yavuze ko umujyanama we ari kumusaba gusubika igitaramo bari bafite muri Nigeria

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa