skol
fortebet

Zuchu yakuyeho urujijo ku bibaza ku rukundo rwe na Diamond

Yanditswe: Wednesday 23, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi uri mu bakomeye muri Africa wamamaye nka Zuchu yahamije urukundo rwe na Diamond nyuma y’igihe benshi bibaza ku mibanire yabo.

Sponsored Ad

Zuchu yaciye amazimwe nyuma y’igihe kitari gito hanugwa nugwa urukundo hagati ye na Diamond ariko bose bakabihakana aho yavugaga ko ari umukoresha we (Boss) bahuzwa n’akazi gusa.

Kuri iyi nshuro uyu muhanzikazi umaze kubaka izina mu muziki yaje kwerura avuga ko ari mu rukundo na Diamond.

Ni mu mashusho yanyujije kuri TikTok aho hari uwamubajije icyo Diamond ari cyo kuri we maze avuga ati "ni umukunzi wanjye, ndi mu rukundo."

Zuchu akaba yiyongereye ku mubare munini w’abagore bakundanye na Diamond Platnumz, ni nyuma ya Wema Sepetu, Zari Hassan, Hamisa Mobetto na Tanasha Donna.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa