skol
fortebet

Zushu uherutse gutandukana na Diamond Platnumz atwite inda y’imvutsi

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Thursday 30, Jul 2026

Zushu uherutse gutandukana na Diamond Platnumz atwite inda y'imvutsi

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Zuchu wamamaye muri Tanzania yatangaje ko yitegura kwibaruka imfura ye, ibintu byahise bikurura ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga.

Abinyujije ku mbuga ze, yasangije abakunzi be amafoto amugaragaza atwite, agaragaza ibyishimo byo kwitegura kwakira umwana wa mbere.

Nubwo atigeze ahishura se w’uwo mwana, benshi bakomeje gukeka ko ashobora kuba ari Diamond Platnumz, bitewe n’umubano wabo wamaze imyaka uvugwa cyane.

Aya makuru aje nyuma y’igihe gito Zuchu atangaje ko we na Diamond batandukanye, nubwo bombi kugeza ubu bataragira icyo batangaza ku bivugwa ko ari we se w’umwana.

Mu gihe ibyo byaba ari ukuri, uyu mwana yaba abaye uwa gatanu wa Diamond Platnumz, usanzwe afite abana yabyaranye na Zari, Tanasha Donna na Hamisa Mobetto.

Zuchu na Diamond batangiye kuvugwa nk’abakundana mu 2021, aho umubano wabo wakunze kurangwa no gutandukana no kongera kwiyunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa