skol
Kigali

Abafana b’Ubwongereza bahaye akazi gakomeye Polisi kubera imirwano bateje nyuma yo gutsindwa n’Ubutaliyani [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 July 2021

Abapolisi bo mu Bwongereza bagize akazi gakomeye ko guhangana n’abafana bateje imvururu nyuma na mbere y’umikino wa EURO2020 Ubutaliyani bwatsinzemo Ubwongereza kuri penaliti 3-2.


Abongereza bari bizeye igikombe bikabije,bahuye n’uruva gusenya ubwo Ubutaliyani bwabishyuraga igitego bwari bwatsinze ku munota wa 2 bukanabatsinda kuri penaliti byatumye bamwe bagira umujinya batangira kurwana.

Mbere y’aho,abafana batagiraga amatike bashatse kwinjira kuri stade ku ngufu birangira bamwe muri bo basubiranyemo bararwana karahava ndetse bamwe bakomeretse.

Umwe mu bafana yakubiswe na benshi muri bagenzi be bimuviramo gukomereka gusa abapolisi bahagobotse baramutabara.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje aba bafana bameranye nabi bari kurwana bikomeye.

Abafana bari bafite amatike bagize ubwoba barahunga abatayafite bahangana n’abashinzwe umutekano kuri stade ibintu biba bibi cyane.

Hari amakuru avuga bamwe mu bagize imiryango y’abakinnyi bagiriye ingaruka muri iyi mirwano n’imibyigano ikomeye y’aba bafana bateje akavuyo bashaka kwinjira muri stade nta matike baguze.



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hagiye hanze amakuru y’umukinnyi watorewe kwegukana Ballon d’Or...

Amakuru akomeje gucaracara ku rubuga rwa Twitter aravuga ko Lionel Messi...
27 November 2021 0

Niyonzima Olivier "Seif" yasabye imbabazi nyuma yo guhagarikwa mu...

Umukinnyi Niyonzima Olivier uzwi nka "Seif" uheruka guhagarikwa mu ikipe...
26 November 2021 0

Ikipe imwe hagati ya Portugal n’Ubutaliyani ntizitabira igikombe cy’isi...

Hasohotse tombola y’uburyo amakipe y’i Burayi azahura mu mikino ya...
26 November 2021 0

Ikipe ya Etincelles FC nayo yabonye umufatanyabikorwa mushya...

Ikipe ya Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu,yamaze gusinya amasezerano...
26 November 2021 0

Abakinnyi 10 bivugwa ko bahembwa agatubutse muri shampiyona y’u Rwanda...

Abakinnyi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku isi bari mu binjiza agatubutse...
26 November 2021 0

Thierry Henry yahishuye icyihishe inyuma yo kuba Zidane na Pochettino...

Icyamamare muri Arsenal,Thierry Henry yavuze ko Mauricio Pochettino na...
26 November 2021 0