skol
fortebet

Abafana ba APR FC batangiye gushidikanya ku mutoza wabo Darko Novic

Yanditswe: Monday 12, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsindwa na Police fc ku mukino wa Super Cup Abafana ba Apr fc nti bishimiye uburyo umutoza ahitamo abakinnyi babanza mu kibuga, bavuga ko hari abo yima umwanya kandi bashoboye

Sponsored Ad

Umwe mu bafana yavuze ko APR FC yagakwiye gutsinda kare itarindiriye kugera muri penaliti cyane ko aribyo bimaze iminsi biba kuri iyi kipe

Ati “Kubera iki urinda kugera kuri penaliti? Ubu umukinnyi uvuye muri Nigeria agera mu Rwanda akaba umuswa gute? Umutoza ahora avuga ko bataramenyerana ariko bizaba gute byibura nta minota 10 abaha?”
Undi nawe ntiyumva uburyo abakinnyi bakomeye ikipe ye yaguze badahabwa umwanya ngo batangire bigaragaze.
Ati “Ubu ni gute umbwira ko umuntu wakinnye muri Nigeria umwaka wose, Lamptey wahamagawe muri Ghana, Jackson watwaye Igikombe cya Shampiyona ubu ageze mu Rwanda aba umuswa?
APR FC yakinnye Super Cup nyuma yo kuva muri Simba Day aho yatsinzwe ibitego 2-0 yanakinnye imikino ya CECAFA Kagame Cup 2024 aho yatsindiwe ku mukino wa nyuma .

Abafana ba APR FC nyuma yo kubona uko umutoza Darko Novic y’itwaye muri iyi mikino bavuga ko ntaho ataniye n’uwahoze atoza iyi kipe Thierry Froger aho nawe yagiye ashinjwa kudakinisha abakinnyi bamwe nabamwe .
Ati “Darko ntaho ataniye na Thierry Froger ahubwo ubuyobozi bubirebe kare kuko bose ni bamwe. Akwiye gushyira abakinnyi bashya mu kibuga.”
Ikipe ya Apr fc yaguze abanyamahanga barindwi bashya gusa mu mikino imaze gukina abagerageza kubona umwanya wo gukina ni batatu gusa

APR FC igiye kwitegura ikipe ya AZAM FC yo muri Tanzaniya mu mukino ubanza wa Caf Champions League NDETSE INITEGURA SHAMPIYONA YA 2024-2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa