Abafana ba Arsenal batunguwe n’umusifuzi wahawe umukino bazasuramo Man City
Yanditswe: Thursday 19, Sep 2024

Michael Oliver yahawe kuzasifura umukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’Ubwongereza uzahuza Man City na Arsenal kuri Etihad Stadium , ibintu byatunguye abafana ba Arsenal.
Ni umukino ubanza wa shampiyona y’Ubwongereza w’umunsi wa gatanu uzaba tariki 22 Nzeri 2024 ukabera ku kibuga cya Man City .
Si ubwambere uyu musifuzi agiye gusifurira aya makipe yombi , kuko umwaka ushize yasifuye umukino ubanza , muri shampiyona kuri sitade ya Arsenal Emiletes , aho umukino warangiye Arseanl itsinze Man City igitego 1-0.
Nyuma y’uwo mukino Howard Webb, yavuze ko Kovasic yagombaga guhabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo , yari gutuma ava mu kibuga gusa yongeraho ko icyemezo cyari gufatwa na VAR.
Michael Oliver uzasifura uyu mukino ari hagati mu kibuga , azafashwa na Stuart Burt na Dan Cook mu gihe Andy Madley azaba ari umusifuzi wa kane , John Brooks na Richard West bazaba bari kuri VAR.
Michael Oliver, ni umwe mu basifuzi beza mu Bwongereza , bivugwa ko bidatangaje kuba yahabwa uyu mukino kuko ntaho ahuriye n’aya makipe yombi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *