skol

Abafana ba Arsenal bigaragambirije inyuma ya stade yabo bituma bamwe bakomereka

Yanditswe: Saturday 24, Apr 2021

Abafana ba Arsenal bamereye nabi cyane umuryango wa Stan Kroenke waguze iyi kipe aho bamusaba kuyivamo kubera kuyisubiza inyuma mu mikinire no kuyishyira mu irushanwa rya Super League ryababaje benshi.

Aba bafana benshi bari bitwaje ibyapa byanditseho “Kroenke out”nyuma yo kubashyira mu irushanwa rya Super League ndetse uyu ashinjwa ko atajya atanga amafaranga yo gufasha ikipe kugura abakinnyi bakomeye ariyo mpamvu isigaye ihatanira kuguma mu cyiciro cya mbere kandi yarahoze itwara ibikombe.

Arsenal iri mu makipe 12 yari yasinye amasezerano yo gukina imikino ya European Super League ariko abafana n’abashinzwe imikino bamaganye iri rshanwa kugeza ubwo menshi mu makipe yari yaryinjiyemo arikuwemo.

Abafana basaga amagana nibo bateraniye inyuma ya Emirates Stadium bitwaje ibyapa n’imyotsi mu rwego rwo kwigaragambya bamagana uyu muherwe w’Umunyamerika.

Iyi myigaragambyo yabaye mu mahoro yaje guhindura isura ubwo mu bafana yakubitaga umutwe hasi aturutse hejuru arangirika cyane.

Mu makuru yatangajwe kuri Twitter nuko uyu mufana yavunitse amaguru ndetse abapolisi bagerageje kumwitaho nubwo abandi bafana banze guhana intera mu kwirinda Covid-19.

Byavugwaga ko aba bafana bashakaga ko umukino Arsenal yaraye itsinzwemo na Everton igitego 1-0 udakinwa ariko imodoka y’abakinnyi yaje mbere y’igihe imyigaragambyo itaraba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa