skol
fortebet

Abafana ba Cote d’Ivoire bamenaguye imodoka y’ikipe yabo banashaka gukubita abakinnyi

Yanditswe: Tuesday 23, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abanya-Cote d’Ivoire buzuye umujinya bamenaguye ibirahuri by’imodoka ikipe yabo y’Igihugu igendamo mu Gikombe cy’Afurika nyuma yo kunyagirwa na Guinea Equatorial ibitego 4-0 bikabagabanyiriza amahirwe yo gukomeza muri 1/8.

Sponsored Ad

Ikipe ya Cote d’Ivoire ifite amahirwe menshi yo kutazakomeza mu kiciro gikurikiye kubera ko ifite amahirwe make yo kujya mu makipe yatsinzwe neza ahanini bitewe n’umwenda ifite.

Aafana b’iyi kipe bagize umujinya mwinshi bamenagura ibirahure by’imodoka abakinnyi bagendamo.

Ubwo umukino wari urangiye,bamwe mu bafana binjiye mu kibuga bashaka gukubita abakinnyi ariko abashinzwe umutekano baritambika barabirukana.

Mu mashusho yashyizwe hanze,abakinnyi ba Cote d’Ivoire binjiye mu rwambariro bacungiwe umutekano.

Bwana Gnabé asohoka muri stade yagize ati: "Niba udashaka kwanduza imyenda yawe kuri Cote d’Ivoire, guma mu rugo. Biteye isoni!"

Sostene ati: "Ntabwo nzi icyo nabwira abakinnyi. Intsinzi imwe, gutsindwa kabiri. Biteye isoni".

Ifirimbi ya nyuma ikimara kuvuga,abafana batangiye kujugunya ibintu mu kibuga mu gihe abandi bageragezagakwinjira mu kibuga. Abapolisi baratabaye maze abakinnyi bava mu kibuga baherekejwe.

Cote d’Ivoire ntirasezererwa.Ni iya gatatu mu itsinda ryayo n’amanota 3,ishobora kwizera ko azaba muri ane yarangije ku mwanya wa gatatu. Ariko abafana, ngo icya ngombwa bashakaga ntikikiriho.Ibintu byacitse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa