skol
fortebet

Abafana ba Etincelles FC basagariye umusifuzi wongeje iminota 12 ku mukino/APR FC yihanije Bugesera FC

Yanditswe: Sunday 12, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abafana ba Etincelles bashatse gusagarira umusifuzi wabasifuriye mu mukino bahuye na AS Kigali bakayitsinda igitego 1-0 mu minota 90 ariko akaza kongeraho iminota 10 yaje kurangira bishyuwe.
Etincelles FC yari imaze iminsi mu bihe bibi,iheruka guhamagama APR FC banganya 0-0 ariko uyu munsi yari yizeye kubona amanota 3 kuri AS Kigali itsindwa igitego mu minota irenga 10 umusifuzi yongeye kuri 90.
Abafana ba Etincelles barakaye cyane nyuma y’igitego cya Sugira Ernest ku munota wa 101 binjira (...)

Sponsored Ad

Abafana ba Etincelles bashatse gusagarira umusifuzi wabasifuriye mu mukino bahuye na AS Kigali bakayitsinda igitego 1-0 mu minota 90 ariko akaza kongeraho iminota 10 yaje kurangira bishyuwe.

Etincelles FC yari imaze iminsi mu bihe bibi,iheruka guhamagama APR FC banganya 0-0 ariko uyu munsi yari yizeye kubona amanota 3 kuri AS Kigali itsindwa igitego mu minota irenga 10 umusifuzi yongeye kuri 90.

Abafana ba Etincelles barakaye cyane nyuma y’igitego cya Sugira Ernest ku munota wa 101 binjira mu kibuga gusagarira umusifuzi atabarwa na Polisi.

Aba bafana babazaga umusifuzi impamvu yongeye iminota 10 ku mukino bagatsindwa ku wa 11.

Étincelles yari yakiriye uyu mukino kuri Stade Umuganda, yafunguye amazamu ku munota wa 50 ku gitego cyatsinzwe na Akayezu Jean Bosco.

Nubwo abafana ba Etincelles baburanye,mu minota ya nyuma abakinnyi babo banyuzagamo bagatinza umukino, byatumye hongerwaho iminota 10 itishimiwe n’iyi kipe yari mu rugo. Byasabye AS Kigali gutegereza umunota wa 11 w’inyongera, ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Sugira Ernest.

Kunganya uyu mukino byatumye AS Kigali igira amanota 16 ku mwanya wa kabiri, ikomeza kurushwa inota rimwe na Kiyovu Sports, yo yanganyije na Gasogi United igitego 1-1 i Nyamirambo.

Etincelles yagize amanota atatu mu mikino umunani, gusa ikomeje kwerekana imbaraga zidasanzwe nyuma yo kuzana umutoza Bizimana Abdul uzwi nka "Bekeni."

Abafana bashakaga gukubita abasifuzi byatumye polisi ihitamo kubanyuza ahari igice gitwikiriye (VIP) kuko abafana bari bategeye ku rwambariro.

APR FC yatsinze Bugesera FC 2-1,byatsinzwe na Mugunga Yves na Mugisha Gilbert mu gihe Bugesera FC yatsindiwe na Ishimwe Elie.

Hakinwaga umukino w’umunsi wa 8 wa Shampiyona gusa APR FC yakinaga umukino wayo wa gatanu wa Shampiyona dore ko ubu ifite n’ibirarane bitatu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa