skol
fortebet

Abafana ba Kiyovu Sports bagaragaye bari gutwika amabendera ya Rayon Sports

Yanditswe: Monday 23, Apr 2018

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo hagaragaye amafoto y’abafana ba Kiyovu Sports bari gutwika amabendera y’ubururu n’umweru y’ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kunganya ibitego 2-2.

Sponsored Ad

Aba bafana bari bariye karungu bafashe amabendera y’ubururu n’umweru batangira kuyatwika ndetse batuka cyane Rayon Sports.

Aba bafana bavuze ko Rayon Sports yabacitse kuko yishyuye igitego cya 2 mu minota ya nyuma y’umukino ndetse bemeza ko baruhije bigaragara ikipe ya Rayon Sports igahabwa penaliti itari yo n’umusifuzi.

Muri uyu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye irusha cyane Rayon Sports ndetse iyitsinda igitego ku munota wa 25 gitsinzwe na Kakule Mugheni Fabrice gusa cyishyuwe ku munota wa 52 na Bimenyima Bonfils Caleb kuri penaliti itemerwa n’abafana ba Kiyovu Sports.

Kiyovu yashyizemo igitego cya kabiri ku munota wa 58 gitsinzwe na Moustapha Francis,abafana batangira kubyina intsinzi gusa ibyishimo byabo bibangamirwa na Tchabalala wishyuriye Rayon Sports ku munota wa 82.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa