skol
fortebet

Abafana ba PSG bateguye imyigaragambyo yo kwamagana Messi

Yanditswe: Saturday 18, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abafana b’abanyarusaku ba Paris Saint-Germain ulbatangaje ko bari gutegura imyigaragambyo yo kwamagana kizigenza Lionel Messi.
Messi yananiwe kugaruka mu bihe byiza yahozemo muri FC Barcelona kuva yakwerekeza muri PSG avuye i Catalonia muri 2021 nyuma y’imyaka isaga 20 akinira Nou Camp.
Uyu mugabo watwaye Ballon d’Or zirindwi ntabwo yabashije kugira PSG ikipe ikanganye nkuko yari abyitezweho nyuma yo gufasha Argentina gutwara igikombe cy’isi mu mpera z’umwaka ushize.
Ibintu byaruhijeho (...)

Ibintu byaruhijeho kuzamba ubwo umutoza Christophe Galtier n’abakinnyi be barimo uyu wa mbere ku isi basezererwaga bigayitse muri 1/16 cya Champions League na Bayern Munich.

Messi waje muri PSG ku isiri ryo gutwara Champions League nta kintu kidasanzwe yakoze ku mukino wa Bayern.

Abafana b’akadasohoka ba SPG bavuze ko barambiwe kumwitegaho ibitangaza ntabyo asigaranye bityo baraza kumwamagana ku mugaragaro ku mukino wa Ligue 1 wo kuri iki cyumweru iyi kipe ikina na Rennes kuri Parc des Princes.

Aba bavuga ko akayabo ahembwa buri kwezi katangana na busa nibwo atanga mu kibuga bityo baramwereka ko batanyuzwe.

Umwe mu bahagarariye aba bafana ba PSG yabwiye Mundo Deprtivo ati: “Tuzavugiriza induru Messi kuri iki cyumweru.

Ahembwa umushahara mwinshi utangana nibyo atanga mu kibuga."

Icyakora ngo iyi myigaragambyo ntabwo byitezwe ko ikwirakwira muri stade yose.

Amasezerano ya Messi azarangira mu mpeshyi ariko PSG ikunda amazina cyane irashaka kumwongeza andi mafaranga.

Abahanga mu gusesengura ruhago bavuga ko PSG ikwiye kureka ibyo gutunga abakinnyi bakuze badakora ikinyuranyo ikigana Real Madrid nayo ikubaka ikipe y’igihe kirekire igizwe n’abakiri bato ariko bafite ubuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa