skol
fortebet

Abafana ba PSV bahemukiye aba Arsenal nyuma yo gutsindwa

Yanditswe: Friday 21, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’aho ikipe ya Arsenal itsinze PSV igitego 1-0 kuri Emirates mu mikino ya Europa League, abafana b’iyi kipe yo mu Buholandi bakuye intebe zo kuri iyi stade ndetse banatera ibyuka muri bagenzi babo bari bahanganye.
Abakinnyi ba Mikel Arteta batsinze iyi kipe yo mu Buholandi babikesheje igitego cya Granit Xhaka mu gice cya kabiri bahita bakatisha itike yo kurenga amatsinda ya Europa League.
Abafana ba PSV bagera ku 3.000 ntabwo bakiriye neza ibyavuye mu mukino kuko bateye ibyotsi (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’aho ikipe ya Arsenal itsinze PSV igitego 1-0 kuri Emirates mu mikino ya Europa League, abafana b’iyi kipe yo mu Buholandi bakuye intebe zo kuri iyi stade ndetse banatera ibyuka muri bagenzi babo bari bahanganye.

Abakinnyi ba Mikel Arteta batsinze iyi kipe yo mu Buholandi babikesheje igitego cya Granit Xhaka mu gice cya kabiri bahita bakatisha itike yo kurenga amatsinda ya Europa League.

Abafana ba PSV bagera ku 3.000 ntabwo bakiriye neza ibyavuye mu mukino kuko bateye ibyotsi bakoreshaga mu gufana ku bafana ba Arsenal nyuma y’iminota mike umukino urangiye.

Abari ku kibuga bemeza ko aba bafana bagaragaye bakura intebe zo muri stade ndetse banangiza izindi.

Abapolisi bashinzwe guhosha imvururu bahise bahagoboka batandukanye impande ebyiri zashoboraga gushyamirana.

UEFA yiteguye gukora iperereza kandi ishobora guhana PSV nyuma yo kwitwara nabi kw’abafana babo mu mujyi wa London.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa