Abafana ba Real Madride Batangiye Kugira impungenge ku ikipe yabo
Yanditswe: Friday 30, Aug 2024

Mu ijoro ryakeye mu mukino w’umunsi wa Gatatu wa shampiyona ya Esipanye ,ikipe ya Real Madride yongeye gutakaza amanota abiri bituma abafana b’iyikipe batangira kwibaza niba uyu mwaka uzabahira mu gihe bibwiraga ko bafite ikipe ikomeye kurusha umwaka ushize.
Ibi byabaye ku mugoroba washize tariki 29 Kanama 2024 ubwo Real Madrid yanganyaga na Las Palmas igitego 1-1, uba umukino wa kabiri iy’ikipe itabona amanota atatu mu mikino itatu ya Shampiyona imaze gukinwa.
Los Blancos imaze gutakaza amanota ane ku manota icyenda yashobokaga ibintu bibaye hakiri kare cyane .
Hakiri kare ,Alberto Moleiro wa Las Palmas yafunguye amazamu ku munota wa Gatanu w’umukino ikipe ya Real Madride irwana no kwishyura igitego mu gice cya mbere gusa ntago byakunze , igice cya mbere cyarangiye 1-0.
Ku munota wa 67 ikipe ya Real Madride yishyuye igitego kuri Penalite yinjijwe na Vincius JR ,umukino warangiye ari 1-1.
Benshi batangiye kwibaza niba koko iy’ikipe izagira icyo ikora muri uy’umwaka nyamara aribwo ifite abakinnyi bakomeye.
Umu-Faransa Kilian Mbape ntarabona igitego mu mikino itatu nyamara yaraje yitezweho gutsinda ibitego.
Umutoza wa Real Madride Carlo Ancelotti yari yagerageje guhindura abakinnyi nk’aho yakuyemo Rodrygo mu busatirizi ,ashyiramo Diaz.
Ikipe ya FC Barselona niyo ifite umwanya wa mbere n’amanota 9 ,irusha ikipe ya Rea Madride amanota ane.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *