skol
fortebet

Abafana benshi birutse ku modoka ya Cristiano Ronaldo agiye mu myitozo [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 09, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yatunguwe n’abafana benshi babonye imodoka ye agiye mu myitozo bakayirukaho cyane bashaka ko kumureba no kumushimira ko yagarutse mu ikipe yabo ya Manchester United.
Uyu mukinnyi w’imyaka 36 ari kwitegura gukina umukino wa mbere muri United nyuma yo kuyigarukamo avuye muri Juventus yo mu Butaliyani.
Ronaldo yatunguwe n’aba bafana benshi ubwo yari atwaye imodoka ye nshya ya Lamborghini yaguze akayabo ka £160,000.
United irakina na Newcastle kuri uyu wa gatandatu (...)

Sponsored Ad

Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yatunguwe n’abafana benshi babonye imodoka ye agiye mu myitozo bakayirukaho cyane bashaka ko kumureba no kumushimira ko yagarutse mu ikipe yabo ya Manchester United.

Uyu mukinnyi w’imyaka 36 ari kwitegura gukina umukino wa mbere muri United nyuma yo kuyigarukamo avuye muri Juventus yo mu Butaliyani.

Ronaldo yatunguwe n’aba bafana benshi ubwo yari atwaye imodoka ye nshya ya Lamborghini yaguze akayabo ka £160,000.

United irakina na Newcastle kuri uyu wa gatandatu mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona uzabera ku kibuga Old Trafford.

Aba bafana bifuzaga kureba Ronaldo no kumupepera nyuma y’imyaka isaga 12 yari amaze ayivuyemo.

Umwe mu bafana yagaragaye ategereje uyu mukinnyi inyuma y’ikibuga cy’imyitozo cya “Carrington”afite icyapa cyanditseho ngo “Welcome Back”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa