skol
fortebet

Abafana bongeye kurakarira VAR bayishinja kujya ku ruhande rw’ikipe ya Manchester United

Yanditswe: Thursday 09, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abafana batandukanye bakomeje kunenga imisifurire yo mu Bwongereza ikomeje gushyira ku ibere ikipe ya Manchester United nyuma y’aho umukinnyi wayo Lisandro Martinez akoreye ikosa rikomeye umukinnyi wa Leeds United ntahabwe ikarita itukura.
Abo bafana b’amakipe y’abakeba babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko Lisandro Martinez yagombaga guhabwa ikarita itukura nyuma y’aho akandagiye mu mutwe rutahizamu wa Leeds United,Patrick Bamford.
Martinez na Bamford bose babanje mu kibuga ubwo (...)

Sponsored Ad

Abafana batandukanye bakomeje kunenga imisifurire yo mu Bwongereza ikomeje gushyira ku ibere ikipe ya Manchester United nyuma y’aho umukinnyi wayo Lisandro Martinez akoreye ikosa rikomeye umukinnyi wa Leeds United ntahabwe ikarita itukura.

Abo bafana b’amakipe y’abakeba babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko Lisandro Martinez yagombaga guhabwa ikarita itukura nyuma y’aho akandagiye mu mutwe rutahizamu wa Leeds United,Patrick Bamford.

Martinez na Bamford bose babanje mu kibuga ubwo Leeds yerekezaga ku kibuga Old Trafford guhangana na Man United kuri uyu wa Gatatu.

Iyi kipe yari yasuye yafunguye amazamu ku munota wa mbere w’umukino, ibifashijwemo na Wilfried Gnonto ndetse ibona ikindi gitego ku munota wa 48 cyitsinzwe na Varane ariko yananiwe gutahana amanota 3 kuko yishyuwe ibi bitego na Rashford na Sancho.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 2 mu nyongera 8 yongewe ku gice cya mbere,umukinnyi Bruno Fernandes yatakaje umupira.

Uyu Martinez na Bamford bagerageje kuwurwanira ariko uyu mukinnyi wa United akandagira mu maso rutahizamu wa Leeds United.

Kubera ko aba bombi barwaniye umupira bari hasi,uyu Martinez ntiyabashije kuwutera ahubwo yakandagiye Bamford mu mutwe uyu yigaragura mu kibuga avuza induru.

Hitabajwe ikoranabuhanga rya VAR ariko ryirengagije ikosa umusifuzi Simon Hooper yemeza ko nta cyabaye.

Mu burakari bwinshi,umwe mu bafana yagize ati "Dukwiye kuzana ikoranabuhanga rifasha abasifuzi nko muri rugby,..."

Undi yagize ati "Lisandro Martinez yakagombye kuba yahawe ikarita y’umutuku kubera iri kosa yakoreye kuri Bamford."

Undi ati "Kuki iyi atari ikarita itukura???Martinez yakandagiye akananwa ka Bamford hanyuma akandagira umutwe we inyuma ari guhaguruka...Yari azi ibyo yakoraga hariya.Biteye agahinda."

Nubwo United yabonye inota yiyushye akuya,umutoza wayo Erik Ten Hag yavuze ko ikipe ye ititwaye neza ndetse yakoze amakosa menshi muri uyu mukino yagombaga gutsinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa