skol
fortebet

Abafaransa batangaje umukinnyi wabo bifuza ko yatwara Ballon d’Or utari Mbappe

Yanditswe: Sunday 17, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwakozwe na Odoxa bagatangazwa naKeneo na RTL,ku itsinda ry’Abafaransa,benshi batoye ko umukinnyi wo hagati wa Chelsea N’Golo Kanté ariwe ukwiye Ballon d’or kurusha bagenzi be nka Karim Benzema na Kylian Mbappé.

Sponsored Ad

Nyuma yimyaka itatu ikipe ya Les Blues yegukanye igikombe cy’isi mu Burusiya agahimbirwa indirimbo imuhesha icyubahiro, N’Golo Kanté aracyakunzwe cyane n’Abafaransa.

Uyu mukinnyi wo hagati w’imyaka 30, yegukanye igikombe cya Champions League hamwe na Chelsea mu mwaka w’imikino ushize,niwe watowe cyane n’abafaransa benshi bakunda ruhago ko ariwe ukwiriye guhabwa Ballon d’Or.

Kugeza ubu ku rutonde rw’abakinnyi 30 batoranijwe kugira ngo bazakurwemo utwara igikombe cy’umukinnyi wegukana Ballon d’Or,Kante ari hamwe na Karim Benzema na Kylian Mbappé,nabo bigaragaje mu mwaka w’imikino ushize.

Uyu mugabo wahoze ari umukinnyi wa Caen yatowe na benshi yigaranzura bagenzi be bakinanamu ikipe y’Ubufaransa, kuko abakunzi b’umupira w’amaguru bamutoye ku majwi 61%.

Abakunzi ba ruhago mu Bufaransa kandi batoye ku bwiganze ko ikipe yabo y’igihugu izatwara igikombe cy’isi cyo muri Qatar 2022 ku bwiganze bw’amajwi kuko babitoye ku kigero cya 64%.

Ubufaransa buheruka gutsinda Espagne bukegukana igikombe cya UEFA Nations League,buracyafite abakinnyi bakiri bato kandi b’abahanga bazatanga akazi muri Qatar.


Abafaransa barifuza ko Kante yahabwa Ballon d’Or

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa