Abagera kuri 125 bapfiriye muri stade baje kureba umupira w’amaguru
Yanditswe: Sunday 02, Oct 2022

Nibura abantu 125 bapfuye bazize umukino wumupira wamaguru muri Indonesia wabaye ikiza cya mbere gihitanye abantu benshi kuri stade y’umupira w’amaguru.
Amagana menshi y’abantu yakomeretse cyane nyuma y’aho ikipe yari mu rugo yitwa Arema FC yatsinzwe na mukeba wayo ukomeye kuri stade yari yuzuye abantu ku wa gatandatu i Malang, muri Java ya East.
Iri shyano ryabaye nyuma y’aho abafana batewe ibyuka biryana mu maso n’abapolisi babaziza kwinjira mu kibuga.
Mu guhunga ibi byuka byari bimaze (...)

Mu guhunga ibi byuka byari bimaze gukwirakwira, ibihumbi n’ibihumbi by’abafana berekeje aho gusohokera muri sitade ya Kanjuruhan aho benshi baburiye umwuka.
Fifa, urwego ruyobora umupira w’amaguru ku isi, ruvuga ko nta "byuka bigenzura imbaga"bigomba gutwarwa cyangwa gukoreshwa n’abarinzi cyangwa abapolisi ku mikino.
Perezida w’iryo shyirahamwe, Gianni Infantino, yatangaje ko "ari umunsi w’umwijima ku bantu bose bagira uruhare mu mupira w’amaguru ndetse n’amakuba agoye kumva".
Umwe mu babibonye yabwiye BBC ko abapolisi barashe ibisasu byinshi biryana u maso "ubucagora kandi byihuse" nyuma y’uko abafana bateje "impagarara".
Abafana bashatse gusohoka bahurira ku muryango ari benshi bituma umubyigano uhitana benshi.
Amashusho yagaragaje abafana benshi binjira mu kibuga nyuma y’aho ikipe yari mu rugo itsinzwe ibitego 3-2 byatumye polisi ibacucagiramo ibyuka biryana mu maso birangira benshi babyiganira ku muryango bashaka gusohoka benshi bahasiga ubuzima.
Nico Afinta, Umuyobozi wa polisi mu burasirazuba bwa Java, yavuze ko abapolisi babiri nabo baguye muri aka kaga.
Ati: "Turashaka kubamenyesha ko ... atari bose binjiye mu kibuga Gusa abagera ku 3.000 binjiye mu kibuga".
Ishyirahamwe rya ruhago muri Indonesia ryavuze ko riri gukora iperereza kuri aka kaga gusa ryemeza ko ibyabaye byangije isura y’umupira w’amaguru wabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *