skol

Abagore bakinira Mali barwanye ubwabo nyuma yo gutsindwa mu gikombe cy’isi

Yanditswe: Tuesday 27, Sep 2022

featured-image

Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku isi yafunguye iperereza nyuma y’uko abakinnyi bo mu ikipe y’abagore ya Mali bafashwe amashusho barwana byeruye nyuma yo gutsindwa mu gikombe cy’isi cya Basketball kiri kubera i Sydney na Serbia.
Amakimbirane hagati ya Salimatou Kourouma na Kamite Elisabeth Dabou yadutse nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru.
Ubwo umukinnyi wa Serbia,Sasa Cado,yarimo gutanga ikiganiro n’umunyamakuru w’iwabo,aba bakobwa bari hirya ye gato bagaragaye (…)

Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku isi yafunguye iperereza nyuma y’uko abakinnyi bo mu ikipe y’abagore ya Mali bafashwe amashusho barwana byeruye nyuma yo gutsindwa mu gikombe cy’isi cya Basketball kiri kubera i Sydney na Serbia.

Amakimbirane hagati ya Salimatou Kourouma na Kamite Elisabeth Dabou yadutse nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru.

Ubwo umukinnyi wa Serbia,Sasa Cado,yarimo gutanga ikiganiro n’umunyamakuru w’iwabo,aba bakobwa bari hirya ye gato bagaragaye bafatana,ibipfunsi bivuza ubuhuha kugeza ubwo bagenzi babo bakinana babatandukanyije.

Kourouma ukinira Stade Malien, ikipe yabigize umwuga ikinira mu murwa mukuru wa Mali, Bamako yarwanye na mugenzi we Dabou ukinira Centre Dorinthie Basket.

Amashusho yabo yakwirakwijwe n’Umunyamakuru w’Umunya Serbia akwira hose ndetse benshi baravuga cyane.

Itangazo ryahawe Ikinyamakuru The Guardian rigira riti: "FIBA yemeye uyu munsi ko habaye amakimbirane hagati y’abakinnyi ba Mali... nyuma y’umukino wo mu itsinda B wa Serbia-Mali mu gikombe cy’isi cya FIBA ​​cya 2022.

Nyuma y’ibyabaye, FIBA ​​yatangiye iperereza. Iperereza nirirangira, FIBA ​​izahitamo umwanzuro mwiza kukinyabupfura ugomba gufatwa. ”

Mali yagiye mu gikombe cy’isi bwa kabiri nk’umusimbura wa Nigeria, yavuyemo kubera ibibazo by’ubuyobozi bwa siporo mu gihugu cyabo.

Mali niyo kipe ihagaze nabi ku rutonde rwa FIBA ku isi mu zitabiriye iri rushanwa kuko ni iya 37 ku isi.

Mali yatsinzwe imikino ine ya mbere mu iri rushanwa kandi ntikiri mu guhatanira umwanya mu mikino yo gukuranamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa