Bamwe mu bahoze bakinira APR FC, bagaragaje agahinda batewe n’igisebo iyi kipe bakiniye yahuye nacyo inyagirwa na Gor Mahia 5-0 mu mukino ufungura CECAFA Kagame Cup.
Ku myaka ufite uwakubaza igihe uherukira kubona APR FC itsindwa ibitego bingana gutya nta gukoramo byagusaba umwanya, byaherukaga 2023 ubwo yatsindwaga na Pyramids FC 6-1 muri CAF Champions League.
Ejo hashize mu mukino ufungura CECAFA Kagame Cup wabarebwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, irushanwa atera inkunga, APR FC yatsinzwe na Gor Mahia 5-0.
Bamwe mu bakinnyi bahoze bakinira APR FC nka Rusheshangoga Michel, Imran Nshimiyimana na Kimenyi Yves bagaragaje ko iki ari igisebo gikomeye ndetse ko ari ibihunduka byahinduka mu maguru mashya.
Kimenyi Yves yagize ati "Ibi bintu ariko narabivuze ni uko abantu bamwe bashakira impamvu aho zidahari, nk’ubu abakinnyi bagiye n’abo bazanye mbwiza ukuri ko hari na 10/100 kuri bo? Mureke ibyo bintu mujye muri reality ya football cyangwa nimba mutabizi mujye gushaka ababizi babafashe bitabaye ibyo bamwe mu bakunzi banyu barababara cyane, umupira w’amaguru warahindutse. Bihunduke rwose."
Nshimiyimana Imran we yavuze ko iki ari igisebo gikomeye cyane ku ikipe nka APR FC.
Ati "Mufatire hafi kuko ni igisebo gikomeye. Nta rukundo, nta kurwana, nta mutima ni ukuruhukira muri uyu mwambaro. Ni bibi cyane."
Rusheshangoga Michel we ati "Niba hari icyo gukosorwa gikosorwe vuba hakiri kare, ibi biteye isoni kandi si yo sura cyangwa urwego APR FC ikwiriye kugaragaza."
Gusa nubwo bavuga ibi, umutoza Talib Abderrahman we yavuze ko nta byacitse kuko nta gihe gihagije yabonye cyo gutegura ikipe ye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *