skol
fortebet

Abahoze bayobora Rayon Sports bakoze inama biyemeza kuyiba hafi

Yanditswe: Wednesday 18, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abahoze bayobora ikipe ya Rayon Sports bahuye bafata umwanzuro wo kongera kuba inyuma y’ikipe yabo , ikomeje kuvugwamo ibibazo byamikoro make.

Sponsored Ad

Muvunyi Paul, Dr. Rwagacondo Emile, Ruhamyambuga Paul na Gacinya Chance Denis bari mubahuriye mu nama yabereye i Rebero i Kigali ku wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024.

Ibi bibaye nyuma y’uko uwahoze ari perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle
Yeguye kuri iyi mirimo kubera impamvu z’uburwayi.
Rayon Sports iravugwamo ibibazo byamikoro, ikineye arenga Miliyonio 150 Frw kugira ngo ibashe gukemura ibibazo ,ndetse yishyura abakinnyi bayo.
Aba bayobozi bijeje abafana ba Rayon Sports amanita atatu ku mukino bafitanye na Gasogi United ku wa gatandatu tariki 21 Nzeri 2024.
Rayon Sports ubu iyobowe na Ngoga Roger Aimable wari Visi Perezida wa Kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa