skol
fortebet

Abajura bateye Aubameyang baramukubita baranamwiba

Yanditswe: Monday 29, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru aturuka muri Espagne aravuga ko rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang yibwe n’abagabo nibura bane mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere.
Ikinyamakuru El Pais kivuga ko Aubameyang w’imyaka 33 ngo yakubiswe n’aba bagizi ba nabi ubwo binjiraga iwe bitwaje imbunda.
Aba bagizi ba nabi ngo bafatiyeho Aubameyang imbunda n’ibyuma barangije bamutegeka gufungura umutemenwa abikamo ibintu bye by’agaciro barabipakira baragenda.
Uyu mukinnyi wa Barcelona yagabweho igitero mu rugo rwe ndetse ngo yari (...)

Sponsored Ad

Amakuru aturuka muri Espagne aravuga ko rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang yibwe n’abagabo nibura bane mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere.

Ikinyamakuru El Pais kivuga ko Aubameyang w’imyaka 33 ngo yakubiswe n’aba bagizi ba nabi ubwo binjiraga iwe bitwaje imbunda.

Aba bagizi ba nabi ngo bafatiyeho Aubameyang imbunda n’ibyuma barangije bamutegeka gufungura umutemenwa abikamo ibintu bye by’agaciro barabipakira baragenda.

Uyu mukinnyi wa Barcelona yagabweho igitero mu rugo rwe ndetse ngo yari kumwe n’umugore we, Alysha Behague.

Uyu mukinyi amaranye na Behague imyaka icumi nyuma yo guhura ubwo yari umukinnyi wa AC Milan. Bafitanye abana babiri - Curtys w’imyaka 11, na Pierre w’imyaka itandatu.

Aba bajura ngo bakirama kwiba uyu rutahizamu bahise batorokera mu modoka yo mu bwoko bwa Audi A3 y’umweru.

Ntabwo ari ubwa mbere abakinnyi ba Barcelona bagabweho igitero cy’ubujura. Mugenzi wa Aubameyang bakinana,Robert Lewandowski, nawe yibwe amafaranga 59.000 by’ama pound hanze y’ikibuga cy’imyitozo y’iyi kipe.

Isaha ya Lewandowski yaribwe ubwo uyu musore w’imyaka 33 yasuhuzaga abafana mbere yimyitozo ya nimugoroba hamwe na Barca.

Bivugwa ko umujura yakinguye umuryango w’imodoka ya Lewandowski maze afata isaha mu gihe uyu mukinnyi mpuzamahanga wa Polonye yasinyiraga abafan.
Uyu mukinnyi ngo ygerageje kwiruka inyuma y’uyu mujura we ubwe.

Polisi yahise ifata umuntu ukekwaho icyaha maze Lewandowski asubizwa isaha ye mbere yo kwitabira imyitozo ya mbere y’umukino wo kuri iki cyumweru wa LaLiga batsinzemo Real Sociedad.

Mu Gushyingo gushize,rutahizamu Ansu Fati yibiwe mu nzu ye mu gihe yari hasi areba iyi kipe ye ikina na mukeba wabo Espanyol.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa