skol
Kigali

Abajura bateye Hoteli Messi n’umuryango we bacumbitsemo biba ibintu by’agaciro

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 October 2021

Abajura bari bambaye uduhishasura[masks] bibye imikufi myinshi ihenze n’amafaranga muri hoteri y’inyenyeri eshanu Lionel Messi n’umuryango we bacumbitsemo.


Agatsiko kinjiye muri iyi hotel gaciye inyuma yinyubako hanyuma bamanukira mu gisenge.

Binjiye banyuze mu muryango wo ku ibaraza wari ufunguye,mu igorofa rimwe hejuru y’aho Messi aba yishyura ibihumbi 17,000 by’amapawundi ku ijoro rimwe.

Bikekwa ko ibyumba bine byibwe muri iyi hotel ya Le Royal Monceau i Paris, hashize ibyumweru bike nyuma yuko uyu munyabigwi wa PSG asuhuje apepera abafana ahagaze ku ibaraza ry’iyi hoteli.

Mu ijoro ryo ku wa gatatu w’icyumweru gishize, abagabo babiri bipfutse mu maso bagaragaye kuri CCTV bamanuka ku ibaraza rya etage ya gatandatu.

Umugore umwe wibwe,n’ umujyanama mu by’imari i Dubai, yari yavuye mu cyumba cye yishyuraga amapawundi 1.000 nijoro. Bukeye asanga urunigi rwa zahabu yaguze akayabo k’ibihumbi 3.000 by’amapawundi rwabuze, hiyongereyeho amaherena agura 500 mu mapawundi ndetse n’amapawundi ye 2000.

Yagize ati: “Kwishyura ahantu heza kandi hari umutekano hanyuma umuntu akinjira mu cyumba cyawe birababaje cyane. Polisi yatubwiye ko babonye abagabo babiri bafite igikapu hejuru y’inzu bitewe na kamera za CCTV ariko ntibabasha kubamenya.

Bavuze ko habaye ubundi bujura butatu. Umusore wo muri Maroc mu cyumba gikurikira yambwiye ko yibwe isaha ye. ”

Icyakora uyu mugore yavuze ko iyi hoteri yigeze kwakira abashyitsi bakomeye barimo Madonna na Michael Jackson,itigeze imwizera kugeza abapolisi babigizemo uruhare.

Umutekano warakajijwe muri Kanama nyuma y’uko Messi w’imyaka 34 yimukiye muri iyi hoteli hamwe n’umugore we Antonela Roccuzzo hamwe n’abana babo batatu.

Abafana ba PSG bahora bateraniye hanze y’iyi Hoteli buri munsi bizeye ko barabona kubona uyu munyabigwi uzajya ahembwa miliyoni 30 z’amapawundi buri mwaka, waje aturutse muri Barcelona muri Kanama.

Ku wa Gatatu, hashyizweho uburinzi bukomeye kuri iyi hoteli ubwo Lionel Messi yagarukaga avuye gutsinda igitego cye cya mbere muri PSG hari mu mukino wa Champions League batsinze Man City.

Amakuru aravuga ko Messi yamaze kubona inzu yo gukodesha we n’umuryango akaba yiteguye kwimuka.

Amakuru aturuka mu gipolisi ikinyamakuru The Sun cyamenye agira ati: “Biragaragara ko habaye guhungabanya umutekano kandi biri gukorwaho iperereza. Hari ibimenyetso byerekana ko agatsiko k’abajura b’inararibonye kabigizemo uruhare."

Hotel nayo iri gukora iperereza.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Neymar Jr yagaragaje umukobwa w’uburanga bivugwa ko bari mu rukundo...

Kizigenza Neymar Jr yashyize ku mugaragaro umukunzi we mushya ufite...
18 January 2022 0

Umukino wa mbere wa CAN uyobowe n’abagore gusa urasifurwa na Salima...

Umunyarwandakazi Salma Rhadia Mukansanga arasifura umukino wa mbere mu...
18 January 2022 0

Ba banya Maroc baheruka gutandukana na Rayon Sports baraye basubijwe...

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mutarama 2021, nibwo abakinnyi...
18 January 2022 0

AFCON 2021: Cameroon irimo guhatira abakozi ba leta kujya kureba...

Abakozi b’akarere bo mu mujyi wa Buea mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa...
18 January 2022 0

Robert Lewandowski yatwaye igihembo cya FIFA The Best ku nshuro ya 2...

Umukinnyi wa BAYERN MUNICH, Robert Lewandowski, yatowe nk’umukinnyi wa FIFA...
18 January 2022 0

Umunyezamu wa Cote d’Ivoire yagize ibyago bikomeye nyuma yo kuraza nabi...

Umunyezamu wa Cote d’Ivoire ’Badra Ali Sangaré’ aratangaza ko se yitabye Imana...
17 January 2022 0