skol
fortebet

Abakanyujijeho b’Amavubi na Uganda Cranes bagiye kongera gucakirana

Yanditswe: Tuesday 17, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abahoze bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" ndetse n’abakanyujijeho ba "Uganda Cranes" bagiye kongera guhurira mu mukino wa gicuti

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’abakinnyi bahoze bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" mu mupira w’amaguru rizwi nka FAPA ( Former Amavubi Players Association), ryatangaje ko hagiye kubaho umukino uhuza abakanyujijeho b’u Rwanda n’aba Uganda.

Nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe abanayamakuru, abahoze bakina mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi FAPA The Legends" bazahaura n’aba Uganda bitwa "Flair 50 Football Club" mu mukino wa Gicuti mpuzamahanga, uteganyijwe kuba ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Kamena 2025, kuri Kigali Pele Stadium guhera Saa yine za mu gitondo (10:00 AM).

Uyu mukino uzaba ugamije kwishimira umubano mwiza uranga ibihugu byombi no kwimakaza ubucuti n’ubuvandimwe hagati y’u Rwanda na Uganda binyuze mu mupira w’amaguru, nkuko byatangajwe na Eric Murangwa Eugène, Perezida w’ishyirahamwe ry’Abahoze bakinira Ikipe y’lgihugu (FAPA).

Yagize ati "Ni ishema rikomeye kwakira abavandimwe bacu b’abanya-Uganda muri uyu mukino uzarangwa n’ibyishimo, umubano mwiza, ubusabane n’ubuhanga bwo guconga ruhago. Umupira w’amaguru ufite ubushobozi bwo guhuza abantu no kubaka ubumwe burambye, kandi uyu mukino ni gihamya y’izo mbaraga dusanga mu mupira w’amaguru."

ni ku nshuro ya kabiri umukino nk’uyu ugiye kubera mu Rwanda, aho waherukaga kuba tariki 30/06/2016, aho wari warangiye Abahoze bakinira ikipe y’u Rwanda banyagiye aba Uganda ibitego 5-3 mu mukino wari wabereye kuri Stade ya kigali i Nyamirambo (Kigali Pele Stadium).

Abari babanjemo muri uwo mukino

Amavubi: Nkunzingoma Ramadhan, Hategekimana Bonaventure, Ndikumana Hamadi Katauti, Ntaganda Elias, Munyaneza Ashraf, Nshimiyimana Eric, Karekezi Olivier, Kayiranga Baptista, Munyakazi Hassan, Bokota Labama, Saidi Abedi Makasi.

Uganda: Sam Kawalya, Simeon Masaba, Daniel Ntare, Andy Lule, George Semwogerere, Abdllah Mubilu, Vincent Kayizi, Hakim Magumba, Philip Obwiny,James Odoch, Kefa Kisala

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa