skol
fortebet

Abakinnyi 11 barashaka kuva muri Manchester United kubera imitoreze ya Rangnick

Yanditswe: Thursday 06, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi 11 biganjemo abakomeye ubu barashaka gusohoka muri Manchester united nyuma yo kugorwa n’imebereho yo mu ikipe batishimiye.
Benshi muri aba bakinnyi ntibishimiye ukoRangnick ari kubatoza, ntibemera imikinire ye ndetse ntibanyuzwe n’urwego abatoza bamwungirije bariho.
Jesse Lingard, Donny van de Beek, Eric Bailly na Dean Henderson bose bari mu bakinnyi batishimiye ko nta mahirwe bari guhabwa yo gukina n’umutoza Rangnick.
Hari n’abandi batishimiye uko Cristiano Ronaldo afata abanya (...)

Sponsored Ad

Abakinnyi 11 biganjemo abakomeye ubu barashaka gusohoka muri Manchester united nyuma yo kugorwa n’imebereho yo mu ikipe batishimiye.

Benshi muri aba bakinnyi ntibishimiye ukoRangnick ari kubatoza, ntibemera imikinire ye ndetse ntibanyuzwe n’urwego abatoza bamwungirije bariho.

Jesse Lingard, Donny van de Beek, Eric Bailly na Dean Henderson bose bari mu bakinnyi batishimiye ko nta mahirwe bari guhabwa yo gukina n’umutoza Rangnick.

Hari n’abandi batishimiye uko Cristiano Ronaldo afata abanya Portugal bene wabo n’abakinnyi bandi bahuje ururimi.

Maguire, Cavani na Greenwood bari kugorwa cyane no kuba Ronaldo adasimbuzwa kuko ngo byica umwanya bakina.

Ralf Rangnick yamaze kubwira Donny van de Beek ko ashaka kumugumana kugeza umwaka w’imikino urangiye.

Ralf Rangnick Yamaze kubwira Amad Diallo ko atamufite muri gahunda ze muri uyu mwaka w’imikino.Yatangiye gushaka aho yerekeza ku ntizanyo.

Abakinnyi ba Manchester United bahawe ikiruhuko cy’iminsi ibiri mbere yo kugaruka Carrington kuri uyu wa kane gusubukura imyitozo.

The Mirror ivuga ko umutoza wa Manchester United, Ralf Rangnick, ahanganye n’ubwigomeke bw’abakinnyi biganjemo abatamukunda

Ku wa mbere, United yatsinzwe na Wolves ihita itakaza amahirwe yo kuba yafata umwanya wa Kane w’agateganyo kandi iritegura gutangira amarushanwa y’I Burayi mu kwezi gutaha.

Nubwo amasezerano ya Rangnick azarangira shampiyona irangiye, amakuru aravuga ko nta gitsure cy’ubuyobozi afite.

Uwahaye amakuru itangazamakuru yagize ati: “Ntabwo bimeze neza.Umwuka umeze nabi rwose kandi bisa nkaho hari ibibazo bikomeye biri imbere muri United. ”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa